00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyanza: Ibishanga byatunganyijwe byatumye umusaruro w’umuceri wikuba inshuro 10

Abahinzi bibumbiye muri Koperative Koprori Ntyazo iherereye mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Ntyazo, batangaje ko umusaruro w’umuceri wikubye hafi inshuro 10 nyuma y’uko igishanga cya Nyiramageni bahingamo gitunganyijwe n’umushinga wa SAPMP wanabahuguye ku bigendanye no gukora ubuhinzi bwa kijyambere.

Umuyobozi wa Koperative Koprori Ntyazo, Uyisabye Emmanuel, yavuze ko mbere y’uko umushinga SAPMP uza gutunganya igishanga cya Nyiramageni umusaruro w’umuceri wari uri hasi cyane kubera ko kitari gitunyanyijwe neza.

Ati “SAPMP itaraza twabonaga umusaruro w’umuceri ungana na toni 10 ku gihembwe gusa nyuma yo gutunganywa umusaruro usigaye ungana na toni 100 kubera ko igishanga bagitunganyije neza ndetse baduha n’amahugurwa yo gukora ubuhinzi bwa kijyambere.”

Uyisabye yagaragaje ko mbere bahingaga ibihingwa bigatwara n’umwuzure ariko ubu bashyiriweho amaterasi y’indinganire n’imirwanyasuri.

Perezida wa Koperative yitwa Tubeho neza Gikonko, ikora ubuhinzi bw’ibigori n’ibishyimbo iherereye mu Karere ka Gisagara, Umurenge wa Gikonko, Nizeyimana Jacky.

Nizeyimana avuga ko umusaruro wiyongereye kubera ko bigishijwe kwikorera ifumbire y’imborera binyuze mu mahugurwa bahawe na SAPMP ndetse n’ingendoshuri bakoreye muri Koreya y’Epfo biga uburyo bashobora kuyikora mu buryo bwa kinyamwuga.

Ati “Ubundi kuri hegitari twezaga ibilo 300 ariko ubu kuri hegitari dusigaye twezaho toni enye.”

SAPMP yubakiye iyi koperative ibiro byo gukoreramo bifite agaciro ka miliyoni zirenga 20 Frw.

Aba bahinzi bagaragaza ko nubwo umusaruro wiyongereye cyane biteguye gukomeza kuwongera mu gihe imirimo yo gutunganya iki gishanga cya Nyiramageni gifite ubuso bwa hegitari 600 izaba irangiye mu 2026.

Ni imirimo iri gukorwa mu mushinga uzwi nka ‘Sustainable Agricultural Productivity and Market Linkage Project: SAPMP’ ugamije guteza imbere umusaruro w’ubuhinzi no gushaka amasoko.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérôme, yavuze ko abahinzi barenga 700 bo muri aka karere bahuguwe ku buryo bashobora gukora ubuhinzi bwa kijyambere ndetse ko hubatswe n’ubuhunikiro, haterwa ibiti by’imbuto n’ibindi mu rwego rwo kurwanya isuri.

Ubuyobozi bw’umushinga wa SAPMP bugaragaza ko abanyamuryango barenga 3000 ba koperative eshanu zikikije iki gishanga cya Nyiramageni ni bo bahuguwe ku mihingire myiza, kwikorera ifumbire ndetse n’ibindi.

Umushinga SAPMP watewe inkunga n’Ikigega cya Koreya y’Epfo gishinzwe Iterambere (KOICA), ku bufatanye na Leta y’u Rwanda, uzatwara asaga miliyari 16 Frw, biteganyijwe ko uzarangira mu 2026.

Imirimo yo gutunganya Igishanga cya Nyiramageni izatwara miliyari 16 Frw bigeze kuri 86%
Umuyobozi wa Koperative Koprori Ntyazo, Uyisabye Emmanuel, yavuze ko umusaruro w’umuceri wikubye inshuro 10 nyuma yo gutunganyirizwa igishanga cya Nyiramageni
Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérôme, yavuze ko abahinzi barenga 700 bo muri aka karere bahuguwe ku buryo bashobora gukora ubuhinzi bwa kijyambere

Special pages