00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyanza: Unity Club Intwararumuri yifatanyije n’Intwaza kwibuka Abatutsi 312 bari bagize imiryango yabo

Abagize ihuriro Unity Club Intwararumuri bifatanyije n’Intwaza zo mu rugo rw’Impinganzima ruri mu Murenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza, mu gikorwa cyo kwibuka abantu 312 bari bagize imiryango yabo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni igikorwa cyabaye ku wa 24 Mata 2026, aho hibukwaga abarimo abana n’abari barashakanye n’Intwaza, cyitabirwa n’abayobozi batandukanye barimo Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice n’abandi bo mu nzego zo mu Karere ka Nyanza.

Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Nyanza, Kajyambere Patrick, yihanganishije ababyeyi b’Intwaza batuye mu Impinganzima ya Nyanza, ashima ubutwari badahwema kugaragaza, bihanganira ibihe bibi banyuzemo.

Ati "Babyeyi bacu, turabashimira ubutwari mukomeje kugaragaza. Mukomere kandi mukomezanye."

Intwaza Mukagasana Virginie watanze ubuhamya, yavuze ko yari afite abana batatu n’umugabo, bose baricwa.

Ati "Abantu twabanaga bahindutse ibikoko. Nta mpuhwe bari bagifite. Abo twasangiraga, abo twagabiye inka, ni bo batwishe. Abana banjye n’umugabo wanjye babishe ndeba. Nacitse ku icumu mpunga, nihisha mu bihuru ntazi. Inkotanyi zaje kudutabara, batwitaho baduha imyenda, baratwogosha, batugarurira icyizere, nuko ndarokoka."

Mukagasana yakomeje avuga ko kwibuka abibona nko guha agaciro amateka no guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi, ashimira Perezida Paul Kagame ku bwo kubakunda, kubitaha bakabona amasaziro meza.

Intwararumuri Régine Iyamuremye yavuze ko kwibuka bishimangira ukuri kw’amateka y’igihugu, bikanatanga imbaraga zo kwiyemeza ko Jenoside itazongera kubaho ukundi no gukomeza urugendo rw’ubumwe n’ubudaheranwa u Rwanda rwahisemo.

Yagize ati “Ababyeyi b’Intwaza biciwe abana bose n’abo bashakanye, basigara bonyine. Ni ikimenyetso cy’aya mateka kuko aragaragara.”

Iyamuremye yakomeje yihanganisha Intwaza, abasaba kugumeza ubutwari bagaragaraje, abibutsa ko igihugu kibashyigikiye.

Yagize ati "Dushima urugero rwiza rw’ubutwari n’ukwihangana mugaragaza buri munsi. Mukomeze kubaho kuko kubaho kwanyu ni intsinzi kandi ni icyubahiro ku bo mwabuze."

Yaboneyeho gusaba abaturarwanda bose guharanira ukuri, amahoro n’iterambere, bimakaza indangagaciro z’ubumuntu, kuko ari byo ntwaro iboneye yo guhanga n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kwibuka mu ngo z’Impinganzima ni igikorwa ngarukamwaka Unity Club Intwararumuri itegura mu Impinganzima zose, yaba i Nyanza, Huye, Bugesera na Rusizi.

Intwaza yafashijwe gutura ururabo abo mu muryango we bishwe
Intwaza yagize amarangamutima ubwo yibukaga abe bazize Jenoside
Abo mu nzego z'umutekano bifatanyije n'Intwararumuri muri iki gikorwa
Abaturanyi b'Intwaza bifatanyije na bo kwibuka abazize Jenoside
Guverineri w'Intara y'Amajyepfo yifatanyije n'Intwararumuri mu kwibuka abo mu miryango y'Intwaza bazize Jenoside
Umunyamanga Nshingwabikorwa wa Unity Club Intwarurumuri, Uwacu Julienne, na we yifatanyije n'Intwaza kwibuka abo mu miryango yabo bazize Jenoside
Intwararumuri Régine Iyamuremye yavuze ko kwibuka bishimangira ukuri kw’amateka y’u Rwanda
Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubumwe n'ubudaheranwa muri MINUBUMWE, Marie Alice Kayumba Uwera, yihanganishije Intwaza
Guverineri w'Intara y'Amajyepfo yifatanyije n'Intwararumuri mu kwibuka abo mu miryango y'Intwaza bazize Jenoside

Special pages