Uwamahoro agaragaza ko icyo gihe yasanze abenshi batabasha no kwigurira bimwe mu bintu by’ibanze umuntu akenera ndetse ko n’abakoraga bahembwaga make rimwe na rimwe ntibanahembwe.
Ati “ Bazaga kunkomangira bansaba amafaranga y’ubwishingizi cyangwa ibiryo. Kubaha amafaranga uyu munsi ejo nkongera nabonye ko ataricyo gisubizo.”
Mu bihumbi 2019 Uwamahoro yaguze imashini zo kudoda aziha abagore muri atelier ‘Our Sisters Opportunity’ yaje gufasha abo bagore kujya babona amafaranga abafasha mu buzima bwa buri munsi.
Ati “Icyo gihe bakoreraga hagati y’arenga ibihumbi 147 Frw na ibihumbi 393 Frw ku kwezi.”
Uwamahoro agaragaza ko nyuma yaho yagize ikibazo cy’uko n’ubwo yari aboneye igisubizo abo bagore ariko n’ubundi ibibazo by’ubukene bitakemutse burundu kuko amafaranga bakoreraga abagabo babo babategekaga uko agomba gukoreshwa.
Ni bwo yashyizeho undi mushinga ugamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina aho yafashijwemo n’umushinga wo mu Bwongereza witwa ‘The Circle’.
Avuga ko bafashije abagore kumenya no gusobanukirwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina ku buryo ubu urikorewe yitabaza inzego zibishinzwe kugira ngo arenganurwe.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryagaragaje ko abagore barenga miliyoni 830 ku Isi, bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’abo bashakanye nibura inshuro imwe mu buzima bwabo.
Imibare y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha igaragaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023/24 mu gihugu hose abantu 4.901 bakurikiranyweho icyaha cyo gukorera abana ihohoterwa rishingiye ku gitsina, harimo abagabo 4.767 n’abagore 134.
Ni mu gihe abana 4.849 ari bo batangiwe ibyo birego byo guhohoterwa, harimo abakobwa 4.646 n’abahungu 203.






