00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Old Mutual yishyuye miliyari 1 Frw abashinganishije ibihingwa n’amatungo mu myaka irindwi

Ikigo cy’Ubwishingizi cya Old Mutual Insurance Rwanda cyatangaje ko kuva mu 2019 kimaze kwishyura miliyari 1 Frw yo kugoboka abafashe ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo.

Mu 2019 u Rwanda rwatangije gahunda y’igihugu yo kwishingira ubuhinzi n’ubworozi (NAIS) izwi nka “Tekana Urishingiwe Muhinzi Mworozi”, igamije kurengera ubuzima n’imibereho y’abahinzi n’aborozi binyuze mu gutanga ubwishingizi ku bihingwa n’amatungo.

Nyuma y’uko iyo gahunda itangijwe, Old Mutual Insurance ni kimwe mu bigo by’ubwishingizi byitabiriye kujya muri iyi gahunda mu rwego rwo gufasha abahinzi n’aborozi kubona ubwishingizi.

Ubuyobozi bwa Old Mutual Insurance bwatangaje ko kuva gahunda y’igihugu yo kwishingira ubuhinzi b’ubworozi ya NAIS bamaze kwishyurira abahinzi n’aborozi bagize ibihombo amafaranga asaga miliyari 1 Frw.

Ibi byabigarutseho ku wa 9 Mutarama 2026, ubwo abayobozi b’amakoperative, abagoronome n’abaveterineri basaga 100 bahuriraga mu bukangurambaga bugamije kubongerera ubumenyi ku bijyanye n’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo muri gahunda ya “Tekana Urishingiwe Muhinzi Mworozi.”

Umuyobozi wa Old Mutual Insurance, Chantal Habiyakare, yavuze ko bateguye ubu bukangurambaga ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi kugira ngo bakangurire abahinzi n’aborozi kwitabira gushinganisha ibihingwa n’amatungo byabo.

Ati “Twahisemo gukora ubu bukangurambaga kugira ngo dushishikarize abahinzi n’aborozi bo mu Karere ka Kayonza gufata ubwo bwishingizi ku buryo umwaka uzajya kurangira ibyo bakoze babibonamo umusaruro uhagije ndetse nta n’impugenge bafite y’uko bashobora guhura n’igihombo.”

Umuyobozi ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu Karere ka Kayonza, Cyprien Muhayimana, yashimiye Old Mutual Insurance yateguye ubu bukangurambaga kuko bifasha akarere kugera ku mihigo kiyemeje yo kuzamura imibare y’abatarashinganisha imitungo yabo.

Ati “Ubu bukangurambaga budufitiye umumaro kuko bidufasha kongera umubare w’abashinganisha ibihingwa n’amatungo mu Karere kacu.”

Mujawimana Angelique uhagaririye koperative Twitezimbere Rubonobono ikorera mu Murenge wa Mwiri wo mu Karere ka Kayonza yavuze ko kwitabira ubu bukangurambaga yungukiyemo byinshi ndetse ko yiteguye kuzabyigisha abandi borozi basanzwe bakorana kugira ngo babashe gushinganisha amatungo yabo.

Ati “Iyi gahunda ya Leta ni nziza kuko igishoro yashoye kiba kishingiwe kandi noneho rero no kugira ikigo nk’iki cya Old Mutual kikwizeza kukwishyura igihe wahuye n’ibibazo aba ari byiza cyane kandi bitanga icyizere ni yo mpamu twahisemo gufata umwanzuro wo kujya muri iyi gahunda.”

Old Mutual Insurance Rwanda ni ishami ry’ikigo mpuzamahanga cya Old Mutual Group gitanga serivisi z’imari n’iz’ubwishingizi mu bihugu 13 byiganjemo ibya Afurika nka Afurika y’Epfo, Botswana, Eswatini, Ghana, Kenya, Malawi, Namibie, u Rwanda, Uganda, Zimbabwe no mu Bushinwa.

Umuyobozi wa Old Mutual Insurance, Chantal Habiyakare yasabye abahinzi n'aborozi bo muri Kayonza kwitabira gushinganisha ibihingwa n'amatungo byabo muri iki kigo
Umuyobozi ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu Karere ka Kayonza, Cyprien Muhayimana, yashimiye Old Mutual Insurance yateguye ubu bukangurambaga bufasha abahinzi n'aborozi kumenya akamaro ko kwishingira ibihingwa n'amatungo byabo
Old Mutual Insurance yahuguye abahinzi n’aborozi ku gushinganisha ibihingwa n'amatungo
Umuyobozi ushinzwe imenyekanishabikorwa n’itumanaho muri Old Mutual Insurance Rwanda, Umwari Sonia, asobanurira abahinzi n'aborozi akamaro ko gushinganisha ibihingwa n'amatungo yabo

Special pages