Amakuru y’uru rugendo yatangajwe mu gihe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungire, Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ibikorwaremezo, Uwihanganye Jean de Dieu na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa n’Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), Juliana Muganza, bakirwaga na Minisitiri w’Ubwikorezi, Itumanaho n’Ikoranabuhanga muri Oman, Eng Saeed Bin Hamoud Al Maawali.
Mu by’ibanze byatangajwe ni uko indege za Oman Air zigiye gutangira ingendo zerekeza i Kigali zivuye mu mujyi wa Muscat.
Urugendo rwa Muscat-Kigali rwitezweho gufasha mu kwagura imikoranire n’imigenderanire hagati y’u Rwanda na Oman ikomeje kwaguka cyane ugereranyije n’ibindi bihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba by’umwihariko mu nzego zirimo ubukerarugendo cyane cyane ubushingiye ku nama n’imurikabikorwa (MICE).
Izo ngendo kandi zizatanga amahirwe asesuye ku bagenzi n’uburyo bworoshye bwo kugenderanirana hagati y’ibihugu byo mu Burasirazuba bwo hagati n’ibihugu byo muri Afurika.
Hari kandi koroherwa no kugera mu bice bitandukanye by’Isi aho Oman Air isanzwe ifite ibyerekezo nko mu Buhinde, muri Aziya, i Burayi n’ahandi.
Oman Air ni sosiyete y’indege yo muri Oman ikora ingendo z’indege ku rwego mpuzamahanga kandi ikaba ari iya leta.
Ifite icyicaro gikuru kuri Muscat International Airport mu mujyi wa Muscat.
Iki ni kimwe mu bibuga by’indege bikomeye kuko cyakira nibura abagenzi barenga miliyoni 10 ku mwaka, nko mu 2025, imibare yerekanye ko Muscat International Airport yakiriye abagenzi basaga miliyoni 10,8 kugeza mu mpera za Ukwakira 2025.
Oman Air isanzwe ikora ingendo ku bihugu birenga 20 kandi ikagera mu byerekezo birenga 40 mu bice bitandukaye by’Isi.
Kuri ubu Oman Air ifite indege zirenga 30, zirimo Boeing 737, Boeing 787 Dreamliner n’izindi zikoreshwa mu ngendo zitandukanye, ikaba inakomeje gahunda yo kuzongera mu kunoza imitangire ya serivisi.
Minisitiri w’Ubwikorezi, Itumanaho n’Ikoranabuhanga muri Oman, Bin Hamoud Al Maawali, yavuze ko gutangiza ingendo i Kigali biri muri gahunda ya Guverinoma ya Oman yo kwihuza kw’ibihugu bitandukanye ku ruhando mpuzamahanga mu korohereza ubucuruzi, ishoramari n’ubufatanye mu by’ubukungu.
Yakomeje agaragaza ko ubwikorezi bwo mu kirere bugira uruhare rukomeye mu guteza imbere imikoranire n’umubano w’ibihugu kandi ko icyerekezo gishya cyatangijwe, kizafasha mu gushimangira umubano hagati y’u Rwanda na Oman.
Yanagaragaje ko bizatuma Oman ifatwa nk’intangarugero mu bijyanye n’ingendo zo mu Kirere mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba cyane ko isanzwe ifite n’indege zageraga muri Tanzania.
Amb. Uwihanganye Jean de Dieu, yasobanuye ko u Rwanda rufite icyerekezo cyo koroshya ingendo mu gufasha iterambere ry’imikoranire myiza n’ibindi bihugu no gutuma Kigali iba igicumbi cy’ingendo mpuzamahanga, ubukungu n’imibereho myiza.
Yavuze ko ingenzo za Oman Air hagati y’Umujyi wa Muscat na Kigali zizateza imbere imikoranire y’impande zombi mu nzego zitandukanye.
Umuyobozi Mukuru wa Oman Air, Con Korfiatis yavuze ko iyo sosiyete ikomeje kwagura ibikorwa byayo yihuza n’ibyerekezo bitandukanye hirya no hino ku Isi, aho ibona ko hakenewe serivisi z’ingendo cyane n’ahari icyekerezo gihamye cy’iterambere.
Ku gutangiza ingendo zidahagarara zerekeza i Kigali, yavuze ko bigamije gufasha ibuhugu byombi guteza imbere imikoranire by’umwihariko mu bukerarugendo.
Yanavuze kandi ko bizafasha guhuza ibihugu bya Afurika n’ibindi bice by’Isi binyuze mu bwikorezi bwo mu kirere.
Ku ruhande rw’Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe ibibuga by’Indege muri Oman, Ahmed Saeed Al Amri, yavuze ko gutangiza izo ngendo bizagira uruhare rukomeye by’umwihariko mu gukoresha ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Muscat kinagira uruhare mu rukomeye ku isoko mpuzamahanga.
Muri gahunda ya Oman Air yo kwagura ibyerekezo indege zayo ziganamo, ibiherutse gutangazwa ni ibyo mu mijyi nka Amsterdam na Copenhagen mu Burayi, Baghdad na Taif na Far Est mu Burasirazuba bwo hagati ndetse biteganyijwe ko izatangiza n’ingendo zerekeza muri Singapore muri Nyakanga 2026.
Biteganyijwe ko Oman Air izatangiza ingendo zayo i Kigali muri Kamena 2026.
U Rwanda na Oman bisanganywe imikoranire n’umubano mwiza mu myaka irenga 28 ishize n’ubufatanye mu nzego zirimo n’ubucuruzi.








