00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Papa bamuciyemo ingeri: Ubuhamya bwa Gasasira wafashije abandi kurokoka nyuma yo kurokorwa n’Inkotanyi

Gasasira Jean Maurice warokowe n’Inkotanyi muri Jenoside yakorewe Abatutsi agahita akomezanya na zo ku rugamba rwo kuyihagarika, yavuze uburyo Se yishwe n’Interahamwe zimuciyemo ingeri kugira ngo zijye kugaragaza ko zamwivuganye.

Gasasira yavutse mu 1978, mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Muhima, Akagari ka Rugenge, kuri Iyaremye Straton na Kandege Regine, umuryango ahamya ko wari uw’abakirisitu kuko yabatijwe akanahererwa andi masakaramentu muri Kiliziya ya Sainte Famille, ahafatwaga nk’ahantu hatagatifu hakaza kugirwa indiri y’ubwicanyi.

Ku wa 23 Mata 2026, Gasasira yari mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyateguwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe kumenyekanisha ubukerarugendo bushingiye ku nama (RCB) n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Mine, Peteroli na Gazi (RMB).

Mu buhamye bwe, yavuze ko Jenoside ari umugambi wateguwe kuko Abatutsi batangiye guhigwa no kwicwa mbere ya 1994 kandi yagizwemo uruhare n’abantu bose barimo abo bizeraga nk’abanyampuhwe barimo abagore n’abapadiri.

Ubwo Ingabo za RPA zatangiraga urugamba rwo kubohora igihugu, Gasasira yigaga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza.

Agaragaza ko abantu bavuga ko Jenoside yatewe n’ihanuka ry’indege ya Habyarimana wari Perezida ari ikinyoma kuko Jenoside yateguwe kandi na mbere y’ihanuka ry’iyo ndege Abatutsi bicwaga.

Ati “Indege ntiyaguye mu kwa 10, ariko uwo munsi mu gitondo amasasu yari yaraye avuga, mu gitondo imodoka ziturutse muri Perezidansi, hariya hari ibiro by’Umujyi wa Kigali, zimanuka zifite lisiti z’Abatutsi bagomba gufatwa, iya mbere iruhukira imbere y’iwacu mu rugo. Aho hari mu 1990, ariko intonde zari zarakozwe.”

Yakomeje avuga ko icyo gihe bafashe ababyeyi benshi bari kuri urwo rutonde babajyana kuri Stade Régionale (ubu ni Kigali Pele Stadium), babafungirayo kugeza ubwo batangiye kurya ibyatsi kubera inzara.

Ni igikorwa cyakozwe n’uwitwa Gen Laurent Munyakazi, wari uyuboye ibikorwa byo gushaka ibyitso no kubatoteza mu 1990, ibyo yaje guhamywa muri Gacaca.

Mu 1991, Abatutsi batangiye kwamburwa uburenganzira bunyuranye, aho batswe ibyangombwa bitandukanye birimo icy’urugendo kibemerera kuva mu gace kamwe bajya mu kandi.

Ivangura n’ubugome byageze n’aho yigaga

Mu 1992, Gasasira yari ageze mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye muri GS Gahini. Icyo gihe abana baturukaga mu duce twafashwe n’Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora igihugu ntabwo bo batahaga, ahubwo bagumaga ku bigo by’amashuri bitwa impunzi.

Uko gusigara ku mashuri byababikagamo uburakari n’urwango ku buryo abana batashye bagarukaga basanga baranditswe ku nkuta z’ibyumba bararagamo bavuga ko bazabica.

Muri iryo shuri haje kujyaho itegeko mu kigo, ko abana b’Abatutsi batazongera kurara ku bitanda byo hejuru kugira ngo batazongera gukandagira ku bitanda by’Abahutu ahubwo ari bo bazajya bakandagira ku byabo.

Nyuma byaje gukomera ubwo abanyeshuri bageragezaga kubicira ku ishuri bakoresheje kupakupa ndetse icyo gihe umwana umwe ahasiga ubuzima.

Ati “Bacunze tumaze kurya badusanga muri refectoire [aho barira], na kupakupa bazityaje kuri sima, bakupa umuriro badusangamo. Twavuye i Gahini n’amaguru duca kwa Kajuga Robert, Perezida w’Interahamwe, burya harimo akayira katumanura kakatugeza aho twameseraga ku wa Gatandatu. Twahamanutse ijoro ryose abana b’impunzi batwirukankana na kupakupa hari n’abo bazitemesheje kuko twageze i Kayonza ari amaraso gusa.”

Gasasira asobanura ko icyo gihe byiswe ko ari bo bigaragambije ngo ntibashaka gusangira n’abana b’impunzi, ndetse babatuma n’ababyeyi.

Nyina yishyuye Interahamwe ngo zitamwicana n’uruhinja yari afite naho Se zimukatamo ingeri

Gasasira yavuze ko ibyo byakomeje no mu 1993, aho habaye imyigaragambyo myinshi yatumye bamwe bava no mu byabo bagahungira muri za kiliziya zirimo iya Sainte Famille.

Mu 1994, Jenoside yatangiye Gasasira ari mu biruhuko ndetse icyo gihe Nyina yari amaze ibyumweru bibiri abyaye.

Umugore witwa Angelina Mukandutiye, wari umugenzuzi w’amashuri ari na Visi Perezida wa MRND muri Nyarugenge, ni we wakoze lisiti z’Abatutsi bagombaga kwicwa, aho yari afatanyije na Odette Nyirabagenzi wari Konseye wa Rugenge, Kamatamu wari Konseye wa Muhima na Karushara wari Konseye wa Kimisagara.

Gasasira agaragaza ko indege ya Habyarimana ihanuka, amasasu yaraye avuga ndetse mu gitondo babyutse bahigwa, barahunga ariko Mukandutiye abwira Interahamwe ko Kandege amaze igihe gito abyaye, afite uruhinja, bityo bagomba kumuhiga.

Ati “Kuko umwana yari akiri muto agenda arira, baje kumufata gusa abasaba ko batamwicira umwana ahubwo ko bajya iwe mu rugo akabaha amafaranga we bakamwica ariko bakamurekera umwana.”

Interahamwe zabikoze uko, aziha amafaranga, zimurasa amasasu abiri mu mutwe ndetse n’irindi mu gatuza agwa aho.

Ubwo zari zihavuye, Gasasira n’abasore bari baturanye bavuye aho bari bihishe batangira gucukura imyobo yo gushyinguramo, ariko batarasoza, Interahamwe zigaruka gushaka Se ndetse zikubita uyu musore zimubaze aho Se ari, avuze ko atahazi zitwika iwabo.

Indi nzu y’ubucuruzi Se yari yarubatse y’imiryango itatu, yose ifite ubwiherero bwayo, Interahamwe zavuze ko ari iyo yari yarateguye gushyiramo Abahutu, bityo zgiye kujya zihashyira Abatutsi, hahindurwa indiri y’imirambo y’abiciwe kuri Sainte Famille, Saint Paul, Rugenge n’ahandi hose, dore ko nyuma ya Jenoside hakuwe imibiri 624.

Icyo gihe Se wa Gasasira, Iyaremye yari yarahungiye muri Saint Paul, Padiri Célestin Hakizimana (kuri ubu ni Musenyeri wa Diyoseze ya Gikongoro) abonye ahigwa cyane aramuhungisha amujyana i Kabgayi ariko Interahamwe imwe imuzi iramubona itanga amakuru, Mukandutiye atanga itegeko ko agomba kujya kuvanwayo.

Ati “Data yapfanya agahinda katabaho. Bamusanzeyo baravuga bati ntitwatega imodoka, ntitwatwika amavuta yacu ngo tukurase, turagutema ariko turagira ingingo dutwara i Kigali. Data bamuciyemo ingeri, baramutema, baragenda babwira Angelina ngo Iyaremye turamwishe.”

Gasasira yakomeje kugenda yihisha kugeza ageza kuri Kiliziya ya Sainte Famille, ibyo yemeza ko kuhagera na byo byari urugamba rutoroshye.

Avuga ko kuva ku wa 19 Gicurasi kugeza ku wa 22 Gicurasi 1994, Padiri wa Sainte Famille Wenceslas Munyeshyaka yazanaga lisiti z’Abatutsi, Interahamwe zikisuka muri kiliziya zigatangira kwica.

Gusa ngo icyo gihe Ingabo za MINUAR zaje gutwara abantu bake basigaye zirabajyana ariko bya nyirarubeshwa kuko kuri bariyeri n’ubundi ikamyo yagendaga ihagarara Interahamwe zigakaramo abo zishaka, kugeza bahuye n’Ingabo za RPA nabwo kubarokora ari urugamba rutoroshye.

Gasasira yavuze ko Ingabo za RPA zababonye bageze ahari Ingabo zarindaga umukuru w’igihugu biba urugamba rukomeye ndetse Ingabo zimwe za RPA zihasiga ubuzima ariko zirabarokora.

Yakomeje avuga ko nyuma yo kurokoka, we na bagenzi be bari bagifite imbaraga babonye nta kindi bakwitura Inkotanyi uretse kuzifasha gukomeza urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside, aho ku wa 25 Gicurasi yahise ajya mu gisirikare bakomezanya urugamba.

Yagaragaje ko kuba mu rugamba rwo guhagarika Jenoside byatumye biga ikinyabupfura no kwihangana kuko batigeze bihorera ndetse cyari icyizira muri gisirikare cya RPA.

Ati “Wajyaga mu kibari, bakakubwira ngo ugomba gusiga imbunda, ukajya iwanyu ariko bakaguha n’abaguherekeza, kuko Paul Kagame yabibonye kare ko umujinya dufite twari gukora bibi. Nta mwana warokotse ngo ajye mu gisirikare wigeze ajya iwabo ajyanye imbunda.”

Gasasira yabaye mu gisirikare imyaka 18, ndetse yahaye imbabazi Interahamwe zamwiciye ababyeyi. Ubu urugendo rwo kwiyubaka rurakomeje.

Abakozi ba RDB, RCB, RMB banunamira imibiri y'Abatutsi irenga ibihumbi 250 ishyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi
Gasasira Jean Maurice watanze ubuhamya, yavuze ko ntacyo babona bakwitura Inkotanyi
Urubyiruko rwasabwe kwigira ku mateka rugahangana n'abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika, yibukije ko nta terambere ryaba mu gihugu kitarimo amahoro
Visi Perezida wa Mbere wa Ibuka ku rwego rw'igihugu, Christine Muhongayire, yasabye abarokotse gutera intambwe bakigisha abakiri bato amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Umuyobozi Nshingwabikorwa ushinzwe ibikorwa byo kwibuka no kurwanya Jenoside muri MINUBUMWE, Ingabire Veneranda, yagaragaje ko Jenoside itategurwa n'umuntu mwe ngo ikunde
Abakozi ba RDB, RCB, RMB bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Special pages