00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Park Inn by Radisson Kigali yashimiye abakiliya bayo (AMAFOTO)

Abakozi ba Park Inn by Radisson Kigali, bifatanyije n’abakiliya bayo mu birori byo kubashimira uruhare rukomeye bagaragaza nk’abafatanyabikorwa babana na bo umunsi ku wundi.

Ni igikorwa cyabaye ku wa 28 Ugushyingo 2025, aho abakozi b’iyi hoteli bari kumwe n’abakiliya babo biganjemo abakozi b’ibigo bitandukanye.

Ibi birori byabereye mu nyubako ya Park Inn by Radisson Kigali iherereye mu Kiyovu.

Ni igikorwa cyari cyitabiriwe n’abakozi batandukanye baturuka mu bigo bya leta n’iby’abikorera bakorana n’iyi hoteli umunsi ku wundi.

Umuyobozi ushinzwe itumanaho n’iyamamazabikorwa muri Park Inn by Radisson Kigali, Muhongerwa Witness, yavuze ko bateguye iki gikorwa mu rwego rwo kwereka abakiliya ko bishimira uruhare rwabo.

Ati “Ni mu rwego rwo gushimira abakiliya bacu baduhaye business. Mbese ni mu buryo bwo kubashimira.”

Umuyobozi Mukuru wa Park Inn by Radisson Kigali, Siphiwe Masete, yashimiye by’umwihariko ibigo bakorana na byo, kubwo kubabonamo icyizere cyo gukorana n’abakiliya babo muri serivisi zitandukanye.

Ati “Twishimiye icyizere mwagaragarije abakozi bacu mu gihe kingana n’umwaka. Kandi tubijeje ubufatanye burambye no mu myaka izakurikira. Tuzakomeza guha serivisi nziza abakiliya banyu nk’uko bikwiye.”

Ibi birori byaranzwe no gutanga ibihembo ku bantu babashije gusubiza neza ibibazo byabajijwe byerekeye iyi hoteli.

Bimwe mu bihembo byatanzwe harimo kumara amajoro abiri muri Park inn ‘staycation’, gutsindira itike yo gusohokana n’umuntu mugasangira muri iyi hoteli n’ibindi bitandukanye.

Abakiliya b'iyi hoteli bashimiwe ku musanzu wabo
Bagize n'umwanya wo gusabana
Park Inn by Radisson Kigali yashimiye abakiliya bayo (AMAFOTO)

Special pages