Abakiriwe barimo Bill na Joyce Cummings bakora ibikorwa by’ubugiraneza, Didi Bertrand Farmer umugore wa Dr. Paul Farmer uri mu bashinze UGHE (yitabye Imana mu 2022), Ophelia Dahl washinze Partners In Health, Umuyobozi w’Icyubahiro wa UGHE, Dr. Jim Yong Kim n’Umuyobozi Mukuru wa UGHE, Prof. Philip Cotton.
Aba bayobozi bakiriwe ku wa 26 Mutarama 2026, nyuma y’umunsi umwe habaye ibirori byo kwizihiza imyaka 10 UGHE imaze itanga uburezi mu Rwanda byabereye i Butaro mu Karere ka Burera ku ishami ry’iyi kaminuza ryigisha ubuvuzi
Itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, rivuga ko “Baganiriye ku ruhare rukomeye rwa UGHE mu rwego rw’uburezi, by’umwihariko ku guha amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru abayobozi b’ejo hazaza mu rwego rw’ubuzima.”
Umuhango wo kwizihiza imyaka 10 UGHE imaze mu Rwanda wahuriranye no gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri 78 ba UGHE barimo n’abaganga (medical doctors) 30 bari bamaze imyaka irenga itandatu bahabwa amasomo batangiye mu 2019.
Ni bo baganga ba mbere bahawe impamyabumenyi kuva iri shami ry’i Butaro ryatangizwa.
Ibi birori Madamu Jeannette Kagame yabiherewemo Impamyabumenyi y’Ikirenga y’Icyubahiro, ashimirwa umuhate ukomeye yashyize mu guteza imbere ubuvuzi, uburezi no guharanira ko byagera kuri buri wese ntawe usigaye inyuma.
Ubwo yashyikirizaga iyi mpamyabumenyi Madamu Jeannette Kagame, Umuyobozi w’Icyubahiro wa UGHE, Dr. Jim Yong Kim yagize ati “Ni umuyobozi wakoze cyane ku bijyanye n’uburezi, ubuzima n’iterambere ry’abaturage. Nk’Umuyobozi w’Icyubahiro wa Imbuto Foundation, Madamu Jeannette Kagame, yaharaniye uburezi bw’abakobwa, afasha abadafite ubushobozi kwiga neza, ateza imbere umuryango ndetse n’imishinga ijyanye n’ubuzima bw’imyororokere harimo kurwanya kanseri y’inkondo y’umura, kuyikingira abana b’abakobwa, gusuzuma abagore no guhangana na Virusi Itera Sida. Imirimo ye yafashije ibihumbi by’abantu baba abo mu Rwanda no hanze yarwo.”
Yashimiwe uruhare rwe mu kwita ku buzima bw’abana bavuka, kurwanya kanseri, indwara zo mu mutwe, ihame ry’ubwuzuzanye n’uburinganire, guteza imbere abari n’abategarugori, kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda, byose bituma u Rwanda ruhiga ibindi bihugu mu kwimakaza iterambere ridaheza.
Madamu Jeannette Kagame kandi yashimiwe uruhare rukomeye yagize mu guteza imbere UGHE kuva igitangira, by’umwihariko mbere na nyuma y’uko Dr. Paul Farmer yari amaze kwitaba Imana, yijeje iyi kaminuza ko izakomeza gukora kandi neza.
Dr. Jim yarakomeje ati “Nkanjye mu 2022, ubwo kaminuza yanyuraga mu bihe bikomeye, Dr. Farmer yitabye Imana, Madamu Jeannette Kagame yabaye hafi umuryango wa UGHE, atanga ihumure, afasha ku kudahungabana, adutera n’imbaraga. Yabikoze atiganda, mu bushake budacogora ari na ko adufasha twese.”
Ni ishimwe Madamu Jeannette Kagame yakiriye neza, avuga ko aryakiranye amarangamutima avanze, rikaba ishimwe no guha icyubahiro inshuti ya nyayo y’u Rwanda.
Ati “Gushimirwa muri ubu buryo ni impano ntabona uko mvugaho. Kuba nzi ko inshuti yacu iri kutureba aho iri mu ijuru, mu gihe twishimira abaha icyubahiro ubuhangange bwe binyuze mu ntsinzi yabo, bimpa imbaraga zo kugerageza.”
Yavuze ko “Mu gihe kirekire ibisubizo mu rwego rw’ubuzima byakunze gutekerezwa ko byabonwa bivuye ahandi. Uyu munsi turi kubona ukuri gutandukanye: umubabaro, indwara n’impfu zishobora kwirindwa ntabwo ari isezerano ryacu. Ntitugomba gutegereza ko ibisubizo biva ikantarange.”
UGHE yafunguye imiryango mu Rwanda mu 2015 bigizwemo uruhare na Partners in Health, Umuryango wita ku buzima bikozwe na Dr Paul Farmer.
Tariki 25 Mutarama 2019, ni bwo Perezida Kagame wari kumwe na Dr Paul Farmer (witabye Imana mu 2022), batashye Ishami rya UGHE i Butaro mu Karere ka Burera.
Ubwo yashimiraga Dr. Paul Farmer, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko “Muganga Mwiza (Dr. Paul Farmer) yari muri bake bizereraga mu gaciro ka buri kiremwamuntu. Yari afite amashuri ahambaye ariko ntabwo yigeze abikoresha mu kugaragaza ko asumba abandi, ahubwo yabikoreshaga mu kugaragaza inshingano ze mu gufasha no kwita ku bandi.”
Kuri ubu UGHE itanga amasomo muri porogaramu esheshatu zo ku rwego bwa Kaminuza ya Harvard muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Impamvu ni uko gahunda y’imyigishirize n’uburyo amasomo atangwa muri izo kaminuza zombi ari bumwe ndetse n’abarimu bamwe ni abo muri iyo kaminuza yo hakurya y’amazi magari.
Mu 2024 Ikigo kizobereye ibijyanye n’uburezi cya Times Higher Education cyashyize UGHE ku mwanya wa kane muri kaminuza 129 zikomeye muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.
Abayigamo baturuka mu bihugu birimo u Rwanda, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, Kenya, Malawi, Nigeria, Ghana, Sierra Leone, Tanzania, Lesotho, Uganda n’ahandi.





