Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye iri tsinda ku meza basangira ifunguro rya Saa Sita nk’uko Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, ryabitangaje ku mugoroba wo ku wa 20 Werurwe 2026.
Iri tsinda riyobowe na Francine LeFrak rigizwe n’abageze mu Rwanda bwa mbere rigeze mu Rwanda.
Barimo abayobozi mu nzego zirimo uburezi, ibijyanye n’imitungo itimukanwa, amategeko, ubugeni, imari, itangazamakuru, ikoranabuhanga n’abakora imirimo ijyanye n’ubugiraneza.
Itangazo Village Urugwiro yashyize ku mbuga nkoranyambaga rirakomeza riti “Basuye u Rwanda aho bagamije kumenya neza mu buryo butomoye amateka yaruranze, ibyaranze urugendo rwo kwiyubaka rwaranze Igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, iterambere ry’abaturage ndetse n’ubuyobozi budaheza.”
Francine LeFrak Foundation ni umuryango wiyemeje guteza imbere imibereho y’abantu batandukanye mu kurwanya ubukene bukabije. Unafasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda n’abo mu butabera.
Uyu muryango washinzwe mu 2009 buri mwaka ufasha abagore babarirwa mu bihumbi. Ushora imari mu mishinga itandukanye irimo kubakira abantu ubushobozi mu bijyanye n’ubumenyi mu by’imari, ubucuruzi, ibijyanye n’ikoranabuhanga na mudasobwa, ubukorikori n’ibindi.
Uyu muryango kandi utanga inkunga z’amafaranga agamije gufasha abagore guhangana n’imbigamizi zituma batagera ku ntsinzi bifuza.








