00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yaganiriye n’abarimo Perezida Oligui Nguema na Perezida wa AfDB, Dr. Sidi Ould Tah

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’abayobozi banyuranye barimo Perezida wa Gabon, Brice Clotaire Oligui Nguema na Perezida wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, Dr. Sidi Ould Tah baganira ku ngingo zitandukanye zirimo guteza imbere ishoramari mu Rwanda.

Ibiganiro byabaye ku wa 14 Gicurasi 2026 ubwo aba bayobozi bari bitabiriye inama ya Africa CEO Forum yabereye mu Rwanda.

Ubutumwa bwashyizwe ku mbuga nkoranyambaga z’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro bugira buti “Perezida Kagame kandi yagiranye inama na Perezida wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, AfDB, Dr. Sidi Ould Tah; Perezida wa Banki y’Abarabu y’Iterambere muri Afurika (BADEA), Abdullah Almusaibeeh; Perezida wa Africa Global Logistics Group (AGL), Philippe Labonne na Perezida wa Airbus Africa & Middle East, Gabriel Sémelas Gord, bagirana ibiganiro byibanze ku gushimangira ubufatanye no guteza imbere amahirwe y’ishoramari rishyigikira gahunda z’iterambere ry’igihugu.”

Mu bandi Perezida Kagame yakiriye harimo Perezida Gabon, Brice Clotaire Oligui Nguema baganira ku buryo bwo gushimangira ubufatanye mu ngeri zitandukanye ibihugu byombi bisanzwe bifatanyamo.

Ubutumwa bwa Village Urugwiro buti “Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida Brice Clotaire Oligui Nguema wa Gabon, uri mu Rwanda aho yitabiriye inama ya Africa CEO Forum. Ibiganiro by’abayobozi bombi byibanze ku buryo bwo kurushaho gushimangira ubutwererane hagati y’ibihugu byombi binyuze mu ngeri zinyuranye z’ubukungu, kongera ubucuruzi no guhanahana ubumenyi n’ibindi bijyanye n’inyungu z’ibihugu byombi.”

U Rwanda na Gabon bisanzwe bifitanye imikoranire n’ubuhahirane binyuze mu bwikorezi bwo mu kirere, Sosiyete Nyarwanda ya RwandAir ikorera ingendo i Libreville mu Murwa Mukuru wa Gabon.

Ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’imikoranire mu 1976, aza kuvugururwa mu 2010.

Mu Ugushyingo 2024, u Rwanda ruhagarariwe n’Urwego rw’Umuvunyi, na Gabon yari ihagarariwe na Komisiyo ishinzwe kurwanya ruswa n’ibyaha by’iyezandonke, byagiranye amasezerano y’ubufatanye mu kurwanya ibyaha bya ruswa.

Mu Ukwakira 2023, hatangiye ibihe bishya mu mubano w’ibihugu byombi ubwo Perezida Nguema yasuraga u Rwanda. Icyo gihe yaganiriye na Perezida Kagame ku buryo ubufatanye bwakongererwa imbaraga kandi iki kiganiro cyatanze umusaruro mwiza.

Perezida Kagame na Nguema bumvikanye ko u Rwanda na Gabon bizifatanya mu guteza imbere urwego rw’uburezi, ubucuruzi, ubukungu, ubuhinzi n’ikoranabuhanga.

Perezida Kagame na Oligui Nguema bitabiriye Africa CEO Forum i Kigali
Perezida Kagame na Nguema baganiriye ku guteza imbere ubucuruzi, ishoramari n'ibindi
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, AfDB, Dr. Sidi Ould Tah
Perezida Kagame yaganiriye na Perezida wa Banki y'Abarabu y'Iterambere muri Afurika (BADEA), Abdullah Almusaibeeh
Perezida wa Africa Global Logistics Group (AGL), Philippe Labonne na we yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame

Special pages