Perezida Kagame yakiriye iri tsinda ku mugoroba wo ku wa 6 Werurwe 2026 nk’uko Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro byabitangaje.
Itangazo ryakomeje biti “Baganiriye ku masezerano y’ubufatanye u Rwanda na Kazakhstan biherutse kugirana ku bijyanye n’amabuye y’agaciro y’ingenzi, ibijyanye n’amahirwe ari mu bushakashatsi ku mutungo kamere, kuwuteza imbere no gushora imari mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.”
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byakomeje bivuga ko ibyaganiriweho byibanze by’umwihariko ku guteza imbere uruhare rw’u Rwanda mu bijyanye n’uruhererekane nyongeragaciro rw’amabuye y’agaciro ku Isi.
Ku wa 28 Gicurasi 2025, u Rwanda na Kazakhstan byashyize umukono ku masezerano ajyanye n’uko iki gihugu cyo muri Aziya yo Hagati kizajya kirutumizamo amabuye ya Beryl akurwamo icyuma cya beryllium. Hari nyuma y’uruzinduko Perezida Kagame yagiriye muri Kazakhstan.
Ni amasezerano yasinywe hagati y’Ikigo cy’u Rwanda Gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz (Rwanda Mining Board- RMB) na Samruk Kazyna.
Icyo gihe Nurlan Zhakupov yavuze ko impamvu y’aya masezerano ari uguteza imbere ubufatanye mu mishinga y’amabuye y’agaciro.
Ati “Ni amasezerano atanga amahirwe mashya mu kohereza beryllium, iri mu y’ingenzi cyane ikoreshwa mu itumanaho, igisirikare, ibijyanye n’isanzure no mu nganda zikora bimwe mu bikoresho bitandukanye.”
Yashimangiye ko ayo masezerano azafasha mu guteza imbere ubufatanye bw’u Rwanda na Kazakhstan haba mu by’ubukungu na politiki.
Uyu muyobozi yavuze ko amabuye azajya atumizwa mu Rwanda bigizwemo uruhare n’ikigo cya Kazakhstan gitunganya ingufu za nucléaire, n’ibindi byuma biboneka hake kizwi nka Ulba Metallurgical Plant.
Beryl ivanwamo beryllium ni ibuye rishashagirana cyane rijya kumera nk’isarabwayi risanzwe.
Beryllium ivangwa n’ibindi mu gukora ibikoresho bikomeye ariko bitaremereye cyane. Ishonga bigoranye cyane kuko bisaba kugeza ku kigero cy’ubushyuhe cya 1287°C.
Bisobanuye ko idapfa guhangarwa n’ubushyuhe bwinshi. Ni yo mpamvu gikoreshwa mu bikoresho byifashishwa mu isanzure nk’ibyogajuru, indege, bifasha kuguruka byihuta n’ibindi.
Ikoreshwa kandi mu gukora intwaro, mudasobwa, telefoni n’ibindi bikoresho bisaba kwihanganira ubushyuhe bwinshi.
Ni amabuye u Rwanda rukizeho cyane kuko aboneka mu bice hafi ya byose bicukurwamo andi mabuye y’agaciro bikaba akarusho iyo bigeze mu turere twa Muhanga, Ngororero na Rutsiro, Nyanza, Rubavu, ndetse nk’i Nyanza habonetse ikirombe kinini cyane cya beryllium kitari gifite ba nyiracyo.
Ubusanzwe inganda zikora ibikoresho biva muri beryllium zajyaga kuyikura mu bice byo muri y’Amerika y’Epfo, ariko bikavugwa ko ayo mabuye ari kugenda ashira mu birombe byaho, ari yo mpamvu zerekeje mu bindi bice by’Isi cyane cyane ibyo u Rwanda ruherereyemo.
Yari amabuye atitabwaho mu myaka yashize ariko nyuma yo kumenya ko afite uwo mumaro ungana uko yasamiwe hejuru.
Ubwo Perezida Kagame yari ari muri Kazakhstan, u Rwanda n’iki gihugu byasinye n’amasezerano ari mu nzego zirimo ibya dipolomasi, ikoranabuhanga, uburezi, ubuhinzi, ibijyanye n’imari.
Ni amasezerano arimo ingingo zikomeye nk’ubufatanye mu bushakashatsi mu bijyanye n’isanzure, kongera ingano y’ubucuruzi bukorwa hagati y’ibihugu byombi, gukuraho visa ku badipolomate n’ibindi.
Muri uru ruzinduko kandi Perezida Kagame yasuye Ikigo gikora ibijyanye n’Isanzure muri Kazakhstan, National Space Center. Ni urugendo rwari rugamije kurebera hamwe uburyo ibihugu byombi byarushaho guteza imbere imikoranire muri uru rwego mu bijyanye n’ikoranabuhanga.







