00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yaganiriye na Hugh Evans wa Global Citizen

Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi Mukuru wa Global Citizen, itegura ibitaramo bya ‘MoveAfrika’, Hugh Evans, witabiriye igitaramo cya Doja Cat kiba mu ijoro ryo ku wa 17 Werurwe 2026.

Umukuru w’Igihugu yakiriye Hugh Evans ku gicamunsi cyo ku wa 17 Werurwe 2026 nk’uko Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byabitangaje.

Mu itangazo Village Urugwiro yakomeje iti “Ibiganiro byabo byagaragaje umusaruro mwiza w’ubufatanye ku bukungu bw’u Rwanda bushingiye ku buhanzi n’ubugeni, ndetse n’umurimo uri gukorwa mu nzego zitandukanye zirimo ubuzima n’uburezi.”

Hugh Evans yitabiriye igitaramo cya ‘Move Afrika’ kiza kurimbamo Umuhanzi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Doja Cat, gitegerejwe kubera muri BK Arena mu ijoro ryo ku wa 17 Werurwe 2026.

Doja Cat abaye umuhanzi wa gatatu utumiwe mu bitaramo bya ‘Move Afrika’ nyuma ya Kendrick Lamar wahataramiye mu 2024 na John Legend wahataramiye mu 2025.

Uyu muhanzi w’imyaka 30 amaze hafi imyaka 15 mu muziki. Azwi mu ndirimbo nka Say So, Kiss Me More yakoranye na SZA, Streets n’izindi nyinshi.

Byitezwe ko nyuma yo gutaramira i Kigali, uyu mukobwa azerekeza muri Afurika y’Epfo aho azataramira ku wa 20 Werurwe 2026.

Global Citizen igamije guteza imbere ubukungu bushingiye ku buhanzi ndetse ikanahanga imirimo binyuze mu mu bikorwa by’umuziki ku mugabane wa Afurika. Kuva Move Afrika yatangira mu 2023, imaze guhangira no guha imirimo ababarirwa muri 2500.

Umuryango Global Citizen ufite icyicaro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uhuza abakiri bato baturutse hirya no hino ku Isi kugira ngo ugire ibyo ugeraho bijyanye na gahunda z’Iterambere Rirambye (SDGs).

Gahunda za SDGs zo mu 2030 zitezweho kuzuza ibitarujujwe mu y’intego z’ikinyagihumbi (MDGs) zasojwe mu 2015.

Hazibandwa ku kurandura ubukene bukabije, kurwanya ubusumbane n’akarengane no gushyiraho ingamba zo guhangana n’imihindagukirikire y’ibihe.

Perezida Kagame yaganiriye na Hugh Evans wa Global Citizen
Perezida Kagame ari kumwe n'abayobozi bo muri Global Citizen no mu nzego zitandukanye zo mu Rwanda

Special pages