Faye yageze mu Rwanda ku wa Gatanu nabwo yakirwa na Kagame ku kibuga cy’indege i Kanombe. Uruzinduko rwe ruje ku butumire bw’Umukuru w’Igihugu w’u Rwanda umaze kugenderera Sénégal inshuro nyinshi kuva Faye yatorwa.
Byitezwe ko abakuru b’ibihugu byombi baza kugirana ibiganiro mu muhezo nyuma hagasinywa n’amasezerano y’ubufatanye hagati y’impande zombi. Ayo masezerano arimo ajyanye no koroshya ingendo, ajyanye n’ubuhinzi n’ubworozi n’indi mishinga.
Perezida Faye mbere yo kugera muri Village Urugwiro, yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, yunamira inzirakarengane zirushyinguyemo ndetse anasobanurirwa amateka yagejeje kuri ubu bwicanyi ndengakamere.








