00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yakurikiranye umukino wa nyuma wa AFCON, ashima Sénégal

Perezida Paul Kagame yakurikiranye imbona nkubone umukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika cya 2025, ashimangira ko Sénégal yegukanye igikombe ibikwiriye.

Uyu mukino wa Sénégal na Maroc yari yakiriye iyi mikino wabereye kuri Prince Moulay Abdellah Stadium mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 18 Mutarama 2026. Warangiye ‘Les Lions de la Teranga’ ya Sadio Mané itsinze igitego 1-0.

Perezida Kagame ni umwe mu banyacyubahiro bakurikiranye uyu mukino muri Prince Moulay Abdellah Stadium.

Warebwe kandi na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, Perezida wa CAF, Patrice Motsepe, Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa AU, Mahmoud Ali Youssouf, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Maroc, Amb. Shakilla umutoni.

Mbere y’uko ukinwa habanje kuba ibirori byo gusoza irushanwa ku mugaragaro, byitabiriwe n’umukinnyi wa filime w’Umwongereza, Idris Elba.

Ibi birori kandi byasusurukijwe na IShowSpeed uri kuzenguruka ibihugu bitandukanye bya Afurika, aho yari yambaye ikirango cy’Igikombe cya Afurika cya 2025, kiri mu ishusho y’intare.

Amakipe yombi nta yashoboye kureba mu izamu, bituma igice cya mbere kirangira ari ubusa ku busa, abakinnyi bajya kumva izindi nama z’abatoza ku ruhande rwa Pape Thiaw utoza Sénégal na Walid Regragui wa Maroc.

Igice cya kabiri Maroc yagitangiye iri hejuru mu kugumana umupira irusha Sénégal bigaragara, ndetse ku munota wa 57 ihusha igitego cyari cyabazwe ku mupira Ayoub El Kaabi yohereje mu izamu ariko ntiwamuhira ujya hanze yaryo gato.

Ku munota wa 93, Pape Gueye yashyizemo igitego cya Sénégal nyuma yo kwirukankana umupira agatera ishoti rikomeye mu izamu rya Maroc.

Maroc yashatse uko yishyura iguma gukinira mu kibuga cya Sénégal ariko birananirana, umukino uhita urangira ari igitego 1-0, cyayihesheje Igikombe cya Afurika ku nshuro ya kabiri kuko yagiherukaga mu 2021.

Nyuma y’umukino, Perezida Kagame yavuze ko ikipe ya Sénégal yatsinze ibikwiriye, nubwo iya Maroc nayo itari mbi.

Ati “Ndashima Intare za Teranga ku bw’intsinzi ya AFCON bari bakwiriye, ni intambwe iteye ishema igaragaza kudacogora, gushyira hamwe n’ubudashyikirwa. Ndashimira kandi Maroc ku musaruro ukomeye muri iri rushanwa ryari riteguye neza, ndetse nkabashimira n’uburyo bakiriye abantu.”

Perezida Kagame aganira na Infantino na Motsepe
Sénégal yitwaye neza biyihesha kwegukana igikombe cya AFCON
Perezida Kagame yarebye uyu mukino ari kumwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Maroc, Amb. Shakilla umutoni
Abakinnyi ba Sénégal bishimira intsinzi

Special pages