Yabigarutseho mu kiganiro n’Abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2025.
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bafitanye abana bane barimo batatu b’abahungu n’umukobwa ndetse n’abazukuru babiri.
Yavuze ko mu byo akora byose yishimira kuba ari kumwe n’umuryango we kuko asanga nta ko bisa kuba wishimanye n’abo mu muryango wawe.
Ati “Nishimira umuryango. Mba mbona ntako bisa iyo uri kuganira n’abana, bakina, batagize ikibazo ngo bakomereke nk'amaguru yabo, intoki zabo n’ibindi, biba bishimishije. Mu gukora ibyo uba ushaka ngo abana bawe ubwo bari gukura babe abantu basanzwe, mu buzima busanzwe.”
Yavuze ko akunze kuganiriza abana be uko ari bane, akabasangiza ku byo yanyuzemo nk’umuryango guhera mu bwana bwe kugeza uyu munsi mu rwego rwo gukomeza kubatera ingabo mu bitugu, bagakura bazi byinshi ariko nabo bashobora gukora byinshi bishingiye ku mahitamo yabo.
Yemeje ko mu rwego rwo kubarera neza yakunze kugerageza kubakuramo ko bakura biyumva nk’abana b’umukuru w’igihugu ahubwo bagomba gukura biyumva nk’abandi bantu basanzwe.
Ati “Ikintu cyo gukura nk’abahungu ba Perezida n’umukobwa wa Perezida, ntabwo gifite agaciro cyane. Ugerageza kubibakuramo binyuze mu biganiro uko nshoboye. Bagomba gukura nk’abantu basanzwe, niba bashaka kuba Perezida ku giti cyabo bakazaba bo, icyo bashaka kuba cyo, niba ntacyo bazaba cyo ubwo bikaba bibareba. Bakamenya uko babana na byo.”
Yongeye gushimangira kandi ko umuryango ari wo umuha imbaraga zo gukora inshingano ze.
Ati “Gusa umuryango ugize igice kinini cy’ubuzima bwanjye. Umpa imbaraga zo gukora zo gukora ibyo nshobora gukora nta ngingimira.”
Mu minsi ishize, Perezida Paul Kagame yavuze ko yifuzaga ko abana be b’abahungu uko ari batatu bose bajya mu gisirikare, ariko imfura ye, Ivan Cyomoro Kagame iramuhakanira, imubwira ko yifuza gukora ubucuruzi n’ishoramari.
Kuri ubu Brian Kagame na Capt Ian Kagame babarizwa mu ngabo z’u Rwanda.
Icyo gihe yanavuze ku bikunze kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga, bavuga ko ari gutegura umukobwa we, Ange Kagame, ngo azabe Perezida ashimangira ko adashobora kugira umuntu Umukuru w’Igihugu.
Ati “Ntabwo nagira umuntu perezida ntibibaho wenda na we ntanabishaka. Ni politiki yabo ikwiye kujya muri puberi gusa.”
Yakomeje avuga ko abana be ari Abanyarwanda nk’abandi bakwiye kubaho mu buzima busanzwe.







Ibitekerezo 0