Iki kiganiro Perezida Kagame yahuriyemo na bagenzi be barimo Perezida wa Guyana, uwa Colombia, uwa Bulgaria n’uwa Albania, gifite umutwe ugira uti “Ni izihe nyungu n’ingaruka nyakuri z’umutekano w’ubukungu?”.
Umukuru w’Igihugu yashimangiye akamaro ko gusubiza ku murongo imikorere y’ubucuruzi mpuzamahanga, agaragaza ko hakenewe uburyo burimo ubufatanye n’ubwisanzure bushobora gufungura inzira y’iterambere rirambye kandi ritarobanura ku bihugu biri mu nzira y’amajyambere.
Iyi Nama Mpuzamahanga yiga ku Ishoramari (FII), Perezida Kagame yitabiriye i Riyadh muri Saoudite, ihuriza hamwe abayabozi batandukanye ku Isi, barimo abashoramari bakomeye, abahanga mu guhanga udushya, abayobozi bakuru b’ibigo n’abafata ibyemezo mu nzego za leta. Izamara iminsi itatu.
Izatanga urubuga rwo kuganira no kungurana ibitekerezo hagamijwe gushyiraho uburyo bwo gutanga ibisubizo ku hazaza h’ishoramari n’imiyoborere. Ifite insanganyamatsiko igira iti “Guharura inzira nshya y’Ubukungu n’Iterambere: Urufunguzo rw’Intsinzi.”
Ikigo FII (FII Institute) cyatangijwe mu 2017 nk’inama ngarukamwaka ihuriza hamwe abafatanyabikorwa bafite inyota yo gushora imari mu bisubizo birambye by’ibibazo byugarije Isi. Ikigo FII cyahisemo ibyiciro bine by’ingenzi aho ubusumbane bugaragara cyane, kugira ngo hareberwe hamwe ibisubizo bihuriweho; mu bijyanye na AI & Robotics, uburezi, ubuvuzi n’iterambere rirambye.








