00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yeretse amahanga icyatumye iterambere ry’imibereho y’Abanyarwanda ryihuta

Perezida Paul Kagame yagaragarije Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma ko kugira ngo habeho impinduka nziza mu mibereho y’Abanyarwanda, hashyizwe imbere uruhare rwabo mu bikorwa no kubazwa inshingano ku buryo buri cyemezo gifashwe kiba kigamije guteza imbere ubuzima bw’abaturage.

Yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku bitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku iterambere (World Summit for Social Development) yabereye muri Qatar, ku wa 4-6 Ugushyingo 2025.

Perezida Kagame yagaragaje ko mu myaka 30 ishize hatewe intambwe nyinshi mu kurandura ubukene bukabije, kongera umubare w’abagerwaho na serivisi z’uburezi, ubuvuzi n’imibereho myiza, ariko ubusumbane bukaba bukigaragara cyane by’umwihariko mu turere dutuyemo miliyoni z’abaturage bagorwa no kubona ibikenewe by’ibanze.

Ati “Ibi bibazo si bishya ariko guverinoma zacu ntizihuse bikwiriye mu kubikemura. Guteza imbere imibereho myiza ni urugendo rukomeza, rusaba kujyana n’igihe. Ubu igikenewe ni ugukomeza mu cyerekezo cyiza tukubakira ku byagezweho. Kubigeraho bizaterwa n’impamvu nyinshi ariko icy’ingenzi ni ugukomeza kuzamura ubushobozi bw’abaturage bikaba izingiro rya byose.”

Perezida Kagame yashimangiye ko kugera ku iterambere rirambye bisaba imbaraga z’ababikeneye aho gutegereza ko bazabigezwaho n’abandi.

Ati “Kugera ku iterambere rirambye nta wundi dukwiye kubikesha. Iyi nzira yagejeje u Rwanda ku iterambere. Imibereho myiza, uruhare rw’abaturage no kubazwa inshingano ni izingiro ry’ uburyo bwacu bw’imiyoborere. Buri cyemezo gifashwe kijyanye na gahunda z’igihugu mu nzego zacu kijyanishwa no guteza imbere imibereho myiza.”

Yagaragarije abitabiriye iyi nama ko hakwiye kubaho amavugurura mu mikoranire n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga kuko usanga abakomeye bakandamiza abanyantege nke.

Ati “Tugomba no kuvugurura uburyo bw’imikoranire n’abafatanyabikorwa. Akenshi ubufatanye mpuzamahanga burabogamye. Tugomba kuva ku mikorere ishaje iheza igice kinini cy’Isi. Kugira ngo imikoranire mpuzamahanga y’ibihugu igende neza bizasaba ko bitwarwa mu murongo utanga umusaruro ubarika kandi mu gihe kizwi aho kuba amasezerano gusa.”

Perezida Kagame kandi yashimangiye ko mu Isi ibamo byinshi bihindagurika, hakwiye kubaho kwitegura ko hari ibyago bishobora kubaho hagateganywa uburyo bwo kubyirinda cyangwa guhangana na byo.

Yerekanye ko ibigega mpuzamahanga by’imari bikwiye guhora byiteguye gutanga umusanzu wabyo ugamije guteza imbere ibikorwa bitandukanye bigamije iterambere.

Ati “Niba koko dushaka iterembere ry’imibereho myiza, gahunda zikwiye kuba zihura n’ibikenewe mu bihugu byose aho kuba mu bihugu bike. U Rwanda rwiteguye gukorana n’abafatanyabikorwa barwo bose mu kubaka ahazaza hadaheza.”

Iyi nama Mpuzamahanga ya Kabiri yiga ku Iterambere ry’Imibereho y’Abaturage izaba urubuga rukomeye rwo kuganiriramo Ibibazo byugarije abatuye Isi, no gutahiriza umugozi umwe mu kubikemura.

Perezida Kagame yavuze ko hakwiye kuvugurura ibyerekeye imikoranire y'ibihugu n'abafatanyabikorwa
Perezida Kagame yagaragaje ko gushyira imbere imiyoborere ishingiye ku ruhare rw’umuturage no kubazwa inshingano ari byo byatumye imibereho y’Abanyarwanda iba myiza
Abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma bari kuganirira muri Qatar ku iterambere ry'abaturage
Iyi nama yabereye i Doha muri Qatar
Perezida Kagame yashimangiye ko kugera ku iterambere rirambye bisaba imbaraga z’ababikeneye aho gutegereza ak'imuhana
Perezida Kagame yagejeje ijambo ku bitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku iterambere (World Summit for Social Development) iri kubera muri Qatar
Perezida Kagame ari mu bitabiriye World Summit for Social Development yabereye muri Qatar
Intego ya World Summit for Social Development ni ukugabanya ibyuho biri mu iyubahirizwa ry’amasezerano ya Copenhagen ku bijyanye n’iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage
Inama Mpuzamahanga yiga ku iterambere (World Summit for Social Development) yabereye muri Qatar yitabiriwe n'abakuru b'ibihugu na za guverinoma zitandukanye
Inama Mpuzamahanga yiga ku iterambere (World Summit for Social Development) izamara iminsi itatu ibera muri Qatar

Special pages