Ibi byatangajwe ku wa 1 Mata 2026, aho Polisi yavuze ko abafashwe bafatiwe mu Midugudu yo mu Mirenge ya Muhima irimo Intinganda n’Indamutsa.
Abatawe muri yombi bari barajujubije abaturage batuye mu gace ka Nyabugogo aho babategaga mu masaha y’ijoro bakabambura ibyo bafite birimo telefoni n’ibindi.
Ntabwo ari abaturage gusa kubera ko n’abacuruzi bacururiza mu isoko ryo kwa Mutangana bavuga ko bibwaga bimwe mu bicuruzwa byabo ndetse bakiba n’abakiliya baje kubaharira.
Polisi yagaragaje ko izakomeza gukora ibikorwa byo guta muri yombi abajura biba imitungo y’abaturage kubera ko ari bo bagira uruhare mu kudindiza iterambere ryabo ndetse bakanabangamira imbereho myiza yabo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yibukije abijandika mu bujura kubireka kubera ko abumva ko batazafungwa bazafatwa nta kabuza.
Yakomeje avuga ko abaturage bo mu Mujyi wa Kigali badakwiriye kugira ikibazo cyo kugana agace ka Nyabugogo kubera ko Polisi y’u Rwanda izakomeza kubacungira umutekano mu buryo busesuye.
Yasabye abaturage gukomeza gukorana neza n’inzego z’umutekano batanga amakuru ku bo bakekaho ubujura.
Ati “Abacuruzi baributswa kwirinda guha icyuho abajura cyane cyane abiyita ‘Abataka’ bakunze kwiba abakiliya bagana isoko ryo kwa Mutangana bitwaje gushakira abakiliya abacuruzi.”
Aba bagabo uko ari 11 bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhima, ndetse Polisi yavuze ko igikomeje ibikorwa byo gushakisha abandi bose bahungabanya ituze ry’abaturage.





