Ni abajura bafatiwe mu mirenge ibiri y’Akarere ka Kicukiro mu ijoro ry’itariki 4 Gicurasi 2026 hashingiwe ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Babiri muri bo bafatiwe mu Murenge wa Kigarama mu Kagari ka Bwerankori mu Mudugudu wa Nyenyeri.

Abo bombi bafashwe nyuma y’uko umuturage bari batereye urugo atabaje Polisi ihageze isanga binjiye mu nzu batangira kwiba ibikoresho byo mu nzu birimo imyenda n’inkweto.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars yabwiye IGIHE ko abandi bajura babiri na bo bafatiwe mu Murenge wa Kigarama mu Kagari ka Kigarama mu Mudugudu wa Bwiza bamaze kwambura umukobwa wigenderaga bamufatiyeho icyuma.

Ati “Bafashwe nyuma yo gutega umukobwa witwa Umutoniwase Asia bamufatiraho icyuma bamutwara telefone ya iPhone. Bikimara kuba abaturage bahamagaye inzego z’umutekano bazibwira ko hari abasore babiri bateze umukobwa bakamwambura telefone. Polisi yahise itabara abo basore barafatwa na telefone bari bibye bakiyifite.”

Undi mujura umwe yafatiwe mu Murenge wa Gahanga aho yari umaze gutegera mu nzira umukobwa witwa Uwimbabazi amwambura telefone, indangamuntu n’igikapu cyarimo inkweto.

Uwo na we yafashwe nyuma y’uko abatarage bahaye ayo makuru Polisi ikamushakisha imufatana n’ibyo yari yibye byose.

CIP Gahonzire yongeyeho ko bakiri gushakisha abandi bajura bakoranaga n’abo batawe muri yombi mu kwambura abaturage harimo n’abandi baraye bateye abaturage mu Kagari ka Karama mu Murenge wa Gatenga.

Yijeje abaturage umutekano ariko abasaba ubufatanye mu gutanga amakuru ariko anaburira abafite umugambi wo kwishora mu bikorwa nk’ibyo.

Ati “Nta bwihisho bw’abajura dufite muri iki gihugu ku buryo wakwiba rimwe kabiri gatatu utarafatwa. Ntabwo bishoboka nibashake ibintu byo gukora. Abenshi muri abo bafashwe urebye mu myaka usanga ari bato ntibarageza ku myaka 30. Bagomba gushaka ibyo gukora kuko imirimo irahari aho kugira ngo bijandike mu bikorwa by’ubujura.”

Yongeye ariko gusaba abaturage gutanga ibirego mu gihe bibwe kuko hari igihe abajura bafatanwa ibintu ariko nta watanze amakuru bakabura uwo babiha bikaba byatezwa cyamunara ndetse no kugira numero za telefone za ba ‘commander’ ba Polisi kugira ngo bayitabaze mu gihe bibaye ngombwa.

Polisi yafatiye abajura mu Murenge wa Kigarama irabafunga
Polisi yafatiye abajura mu Murenge wa Kigarama irabafunga