Iyi radiyo ivugira ku murongo wa 104.1FM, yamuritse ‘Play’ mu birori bya ‘Midnight East Kigali’ byabereye kuri Atelier du Vin, tariki ya 1 Mutarama 2026.
Play izaba ari urubuga rwiza rwo gufasha urubyiruko kwidagadura, kumenya amakuru no gufasha urubyiruko guhanga ibishya nk’uko bivugwa na Ines wa Power FM ushinzwe kumenyekanisha iyi gahunda.
Ati “Uzabyumva kuri radiyo, ubibone mu buryo bw’ikoranabuhanga ndetse uhure na byo aho uzaba uri wahasohokeye mu birori runaka.”
Ines akomeza avuga ko mu gihe Play izagenda ishyirwa mu bikorwa, Power FM iri kuzamura urwego rw’ubushobozi bwayo mu bijyanye n’ikorwa ry’ibiganiro n’ibindi bikorwa by’itangazamakuru, binyuze mu kuvugurura studio zayo no gushyiramo ikoranabuhanga rigezweho.
Ubuyobozi bwa Power FM buvuga ko kandi ibi bigamije gushyigikira porogaramu zirusha izindi imbaraga n’udushya, gutanga amajwi asobanutse kandi asukuye kurushaho, kongera ireme ry’ibisohoka mu itangazamakuru, ndetse no kwimakaza imikorere ishingiye ku ikoranabuhanga rigezweho rya ‘digital’.
Bukomeza bugaragaza ko ibyavuguruwe bizatuma ibikorwa bikorwa vuba kandi bigasohoka ku gihe, hashyirweho uburyo bworohereza gutunganya no gutegura ibiganiro by’amashusho, bikomeze ibihe byo gutambutsa ibiganiro mu buryo bwa ‘live’ bifite imbaraga, ndetse binatange ubunararibonye kandi bufite ireme ku bumva radiyo, abayireba ku mbuga zitandukanye, abahanzi n’abandi bafatanyabikorwa.
Abazakurikiranira hafi Play bazabona isura isobanutse ishingiye ku rubyiruko mu biganiro bitandukanye, hanongerwemo inkuru n’ibiganiro by’umuco bigaragaza uko urubyiruko ruri kubaho muri iki gihe mu buryo bw’ukuri.
Mu byumweru biri imbere, abumva Power FM bazatangira kubona impinduka mu biganiro, aho imiterere mishya izagenda ishyirwa mu bikorwa, hakazakurikiraho n’andi matangazo ajyanye n’izo mpinduka.
Byongeye kandi, Play igiye gufungura inzira isobanutse yo gufasha abahanzi bashya kumenyekana. Guhera tariki 10 Mutarama 2026, abahanzi bazaba bemerewe kohereza indirimbo zabo binyuze ku rubuga rwa Power FM, zigahabwa amahirwe yo gusuzumwa no gutambutswa mu bikorwa bitandukanye bigize iyi radiyo.










Ibitekerezo 0