00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Prime Insurance Ltd yungutse arenga miliyari 4,9 Frw mu 2025

Ikigo cy’ubwishingizi, Prime Insurance Ltd, cyagaragaje ko mu mwaka wa 2025 cyungutse miliyari 4,9 Frw avuye kuri miliyari 4,4 Frw cyari kinjije mu 2024.

Ibi ni ibikubiye muri raporo y’iki kigo igaragaza uko umwaka w’ingengo y’imari wa 2025 wagenze aho cyungutse miliyari 7,03 Frw mbere yo gukuramo imisoro na 4,92 Frw nyuma y’imisoro, avuye kuri miliyari 4,42 iki kigo cyari cyungutse mu 2024 nyuma yo gukuramo imisoro.

Iyi raporo kandi igaragaza ko umutungo w’iki kigo wazamutse ugera kuri miliyari 43,94 Frw, uvuye kuri miliyari 38,19 Frw wariho mu 2024.

Ku bijyanye n’imigabane yageze kuri miliyari 20,15 Frw ivuye kuri miliyari 16,56 yariho mu 2024.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Prime Insurance Ltd, Camille Karamaga, agaragaza ko ibi byagezweho kubera imiyoborere myiza, igenamigambi rinoze ndetse n’imicungire ihamye y’ingaruka zishobora kubaho.

Ati “Ikigo gikomeje guhagarara neza mu by’imari, kandi gifite ubushobozi bwo gukomeza gutanga serivisi nziza no kongera agaciro ku banyamigabane n’abakiliya.”

Ikigo kigo cyatanze inyungu ingana miliyari 1,5 Frw ku banyamigabane bayo, ibigaragaza ubushake bwo guha agaciro abanyamigabane, no kubungabunga imari ikenewe mu iterambere ry’Ikigo.

Prime Insurance Ltd igaragaza ko ibi ibikesha kubahiriza amahame yayo arimo imiyoborere myiza, gucunga neza ingaruka (risk management), kugenzura ibikorwa by’imbere mu kigo, gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano.

Mu mwaka wa 2026, iki kigo kizibanda ku kwagura isoko ryacyo mu Rwanda, guteza imbere serivisi zishingiye ku mukiliya gukoresha ikoranabuhanga mu gutanga serivisi guteza imbere ubwishingizi bw’imitungo (fire) n’ubw’ubuvuzi (medical), no gushimangira ubufatanye n’abandi bafatanyabikorwa.

Prime Insurance yungutse miliyari 4,9 Frw mu 2025

Special pages