Ni amatora yabaye ku wa 14 Ugushyingo 2025, ubwo habaga inteko rusange ngarukamwaka y’abagize urugaga ku nshuro ya 13, iba igamije kwisuzuma no kugenzura ko babashije kwesa imihigo bihaye no kurebera hamwe aho umwuga wabo werekeza n’ingamba zafatwa mu kuwunoza.
Muri iyi nama yitabiriwe n’abasaga 700, abanyamuryango bagaragarijwe inyigo y’imyaka itanu ijyanye n’icyerekezo cy’Igihugu 2050, igamije kwihutisha iterambere ryacyo mu byiciro bitandukanye bifatiye runini abaturarwanda birimo n’imiti ibavura.
Iyi nyigo ibasaba gukomeza gushyira imbere ubunyamwuga no kubahiriza amategeko n’amahame abagenga, mu kurushaho gutanga serivisi nziza kandi inoze no kurinda ubuzima bw’abaturage.
Umuyobozi w’Urugaga ucyuye igihe, DCG (Rtd) Stanley Nsabimana, yavuze ko ari umwanya wo kongera kureba ibyagezweho anibutsa burumwe ko ntawukwiye kwirara kuko ubuhanga mu mwuga busaba guhozaho.
Ati “Uyu munsi turahura Atari ukugira ngo twuzuze inshingano z’amategeko, ahubwo ni kugira ngo twizihize ibyo twagezeho, twongere duhamye indangagaciro zacu, kandi dukomeze umuhigo wo kurengera ubuzima rusange binyuze mu mwuga w’imiti ukorwa mu bunyangamugayo no mu bushobozi buhamye.”
Yakomeje agira ati “Ariko kandi, tuributsa buri wese ko agomba kumenya amategeko agenga umwuga, no gukomeza gushyira imbere imyitwarire myiza n’ubuhanga mu kazi, kuko atari impano ahubwo bisaba umurava n’ubwitange buhoraho.”
Umuyobozi ushinzwe kugenzura ireme rya serivisi z’ubuzima muri Minisiteri y’Ubuzima Dr. Ntihumbya Jean Baptiste wari uhagarariye Minisitiri w’Ubuzima, yashimye uruhare rw’urugaga rw’abahanga mu by’imiti rwagize mu kuzamura ireme rya serivisi z’ubuzima no kurengera ubuzima bw’abaturage.
Yagize ati “Turashimira urugaga rw’abahanga mu by’imiti , kubera uruhare rugaragara rugira mu kurinda ubuzima bw’Abanyarwanda no guteza imbere ubunyamwuga bushingiye ku ndangagaciro n’ubunyangamugayo.”
Yunzemo ko uruhare rw’abahanga mu by’imiti mu kurwanya ikibazo cy’udukoko tugira ubudahangarwa ku miti (antimicrobial resistance), ari ingenzi kandi bisaba ubunyamwuga, ubushishozi n’ukumva ko umutekano w’umurwayi ariwo shingiro ry’akazi kabo, abibutsa ko badakwiye gutanga imiti irwanya indwara ziterwa na Microbes (Antibiotic Drugs), ku murwayi utabiherewe uruhushya na muganga.
Uyu muyobozi yijeje abahanga mu by’imiti, ko Minisiteri y’Ubuzima izakomeza kubaha inkunga haba mu bumenyi n’ubufasha bw’amafaranga kugira ngo imikorere y’urugaga irusheho gutera imbere mu ikoranabuhanga no mu kubaka ubushobozi bw’abakora uyu mwuga.
Mu rwego rwo kurwanya ikibazo cy’udukoko tugira ubudahangarwa ku miti Leta yashyizeho gahunda yo kurinda ubuzima bukomatanyije izwi nka ‘One Health’, ireba ubuzima bw’abantu, ubw’amatungo ndetse n’ibidukikije, bitewe n’uko byose bigira uruhare mu gukwirakwiza utwo dukoko.
Iyi gahunda yatangijwe mu 2024, ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ubuzima, Minisiteri y’Ibidukikije na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi. Kugira ngo bashyire imbaraga hamwe mu kurwanya ibibazo byagira ingaruka ku buzima bw’umuntu.
Abandi bayobozi bashya barimo Ntirenganya Remy Pacifique, watorewe kuba Umuyobozi wungirije, Umunyamabanga yabaye Uwase Marie Ange naho ku mwanya w’umubitsi hatowe Byomuhangi Evariste bakaba batorewe manda y’imyaka 3.
Urugaga rw’abahanga mu by’imiti rufite inshingano zo kubungabunga ubusugire bw’amahame yerekeye umwuga wabo, ubwitange bya ngombwa mu murimo w’abahanga mu by’imiti, runareba ko abarugize bose bubahiriza amategeko n’amabwiriza abagenga.





















Ibitekerezo 0