Aba banyeshuri bakiriwe ku wa 6 Gicurasi 2026, aho begukanye igikombe cya "Innovative Project Medal" mu mushinga wabo wiswe "Deep Trace".
Bamwe mu banyeshuri bavuye muri aya marushanwa bavuze ko basanze abo bari bahanganye basanzwe bafite uburambe mu ikoranabuhanga cyane ko hari ibyo babigiyeho.
Umunyeshuri witwa Abeza Mary, yavuze ko gutsinda bishoboka kandi bituruka ku kugira umuhate n’intego asaba abanyeshuri bagenzi be gukunda kwiga, birinda ibibarangaza, banakoresha neza ikoranabuhanga kuko ari bo mbaraga z’igihugu kandi ari bo bazagiteza imbere aboneraho kubashishikariza kwiga bashyizeho umwete.
Umuyobozi w’ishuri ryohereje abanyeshuri mu irushanwa, Karangwa Fred, yavuze ko afasha abana kumenya aho bakwiye gushyira imbaraga, anabashimira kuba barabashije kwitwara neza.
Ati “Uburyo abana bacu bitwaye neza bigaragarira mu buryo buzuzanya mu matsinda barimo bikajyana n’indangagaciro zabaranze.”
Yagaragaje ko ibyo bakuye mu marushanwa bavuyemo, bashobora no kubyigisha bagenzi babo.
Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi bw’Ibanze REB, Sengati Diane, yavuga ko aya marushanwa aba buri mwaka, aba agamije gufasha amanyeshuri kumenya gutekereza vuba no guhanga udushya dukemura ibibazo by’abaturage.
Yagize ati “Aya marushanwa abafasha kumenya gutekereza byagutse, guhanga udushya mu ikoranabuhanga kugira ngo bakemure ibibazo. Ibyo bibazo rero ntibiri mu burezi gusa, kuko hari ibyo bajyamo byakemura ibiri no mu buhinzi n’ubworozi, ibyo mu butaka, mu mazi, ndetse n’isanzure.”
Aba banyeshuri begukanye igihembo cyiswe “Innovative Project Medal” bifashishije Deep Trace nk’umushinga wabo aho bifashisha robots mu gucukumbura no gukurikirana amakuru yihishe, cyane cyane ayerekeye ibiri mu butaka.
Muri Gashyantare 2026, Ishuri rya Hope Haven Christian School na Rwanda Coding Academy ni yo yahize andi mu gukora imishinga y’ikoranabuhanga rikoresha ‘robot’ n’ubwenge buhangano (AI), anatsindira guhagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga azabera muri Amerika no mu Busuwisi.








