Ni amasezerano yashyizweho umukono ku wa 23 Gashyantare 2026, aho impande zombi ziyemeje gushyira mu bikorwa urugendo rw’u Rwanda rwo gutunganya no gukoresha ifumbire ijyanye n’imiterere y’ubutaka, no kunoza uburyo bwo kuyigeza ku bahinzi by’umwihariko abahinga ku buso buto.
Bimwe mu bizaba bikubiye muri aya masezerano harimo guhanga ibishya ku miterere y’ubutaka bishingiye kuri siyansi kandi bijyanye na buri karere ubuhinzi bukorerwamo.
Kuzamura ikoreshwa ry’ifumbire yihariye ijyanye n’imiterere y’igihugu cy’u Rwanda kandi ziri ku giciro cyiza, gutanga amahugurwa n’ubujyanama ku bahinzi ndetse n’ibindi.
Ibi byose bizagerwaho ahanini biturutse ku bunararibonye bwa RFC mu gutunganya ifumbire ijyanye n’ubutaka ndetse n’umuyoboro mugari wa One Acre Fund ugera ku bahinzi n’uburyo bwayo bwo kubagezaho ubujyanama.
Abahinzi bazafashwa kugezwaho ubwoko butatu bw’ifumbire mvaruganda burimo Ongera na Ongera+ buzwiho kongera umusaruro w’ubuhinzi no kugabanya ingano y’ifumbire yatumizwaga hanze y’igihugu.
RFC na OAF bizashyiraho urubuga ruhuriweho rwo guhanga ibishya no gusangizanya ubumenyi, gukora ubushakashatsi, ubukangurambaga ku kubungabunga ubutaka ndetse no guteza imbere serivisi z’ubujyanama zishingiye ku ikoranabuhanga.
RFC iherereye mu cyanya cyahariwe inganda mu Karere ka Bugesera, yafunguwe mu Ukuboza 2023. Ifite ubushobozi bwo gukora toni ibihumbi 100 z’ifumbire ku mwaka.








