Ibi byatangajwe n’Umuyobozi ushinzwe ibimenyetso bifatika muri RFI, Dr. Nshingwabigwi Emmanuel, ubwo bari mu mahugurwa agamije kongerera ubumenyi abakozi ba RFI, kugira ngo batange serivisi ziri ku rwego mpuzamahanga. Bayahawe n’Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB).
Dr. Nshingwabigwi yavuze ko bari mu rugendo rwo guhabwa icyemezo cyo ku rwego mpuzamahanga cy’amabwiriza y’ubuziranenge agenga imikorere myiza ya za laboratwari ku rwego rwo Isi.
Dr. Nshingwabigwi yavuze ko aya mahugurwa azafasha abakozi ba RFI kumenya ibigize aya mabwiriza mpuzamahanga, ndetse binabongerere ubumenyi mu bijyanye no gukomeza kwakira abakiliya neza.
Ati “Aya mahugurwa ni intambwe ikomeye izadufasha kugira ngo tubashe kubona icyemezo cyerekana ko dukurikiza amabwiriza mpuzamahanga y’ubuziranenge agenga imikorere myiza ya za laboratwari ku rwego rw’Isi, ISO/IEC 17025.”
“Binyuze muri aya mahugurwa kandi bizadufasha kuzamura imikorere yacu, ubushobozi bwacu ndetse n’icyizere abakiliya batugirira kubera serivisi nziza tuzajya tubaha nyuma yayo.”
Nyandwi Martin ukorera Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge (RSB) cyatanze aya mahugurwa, yavuze ko guhugura biba ari ingenzi cyane kuko bigamo ibintu bitandukanye birimo no kumenya uburyo bashobora kwakiramo abakiliya ndetse no kubika amakuru yabo.
Ati “Aya ni amabwiriza aba akubiyemo ibintu bitandukanye bifasha laboratwari gukora neza cyane cyane mu bijyanye no kwakira abakiliya nta kubogama, kubika amakuru y’abakiliya ku buryo bwizewe ndetse n’ibindi bishobora gutuma buzuza ibisabwa.”
RFI igaragaza ko ifite intego yo kuba ikigo mpuzamahanga cy’icyitegererezo muri Afurika gishobora kwakira dosiye zivuye mu bihugu bitandukanye zijyanye no gusuzuma ibimenyetso bya gihanga.
Uretse kugeza serivisi ku Banyarwanda benshi, RFI iri no mu nzira zo kwagukira mu bihugu 12 bya Afurika byamaze gusaba ko iki kigo cyagezayo ibikorwa byacyo, kugira ngo abaturage babyo babashe kubona serivisi zacyo mu buryo buboroheye.
Kuva iki kigo cyatangira mu 2018, kimaze gusesengura ibimenyetso 96.989, byifashishijwe mu nzego z’ubutabera.







