00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RFI yeretse ab’i Burera uburyo bukwiriye bwo kubungabunga ibimenyetso by’uwahohotewe

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera (RFI), cyasobanuriye ab’i Burera ko ibimenyetso by’uwahohotewe byangirika byoroshye bityo igihe bikekwa ko habaye ihohoterwa abaturage bakwiye kwihutira kugeza uwahohotewe mu nzego zibishinzwe kandi nta cyo baramukoraho.

Byatangajwe ku wa 22 Ukwakira 2025, mu bukangurambaga bwiswe ‘Sobanukirwa RFI 2025’ ubwo ab’i Burera basobanurirwaga serivisi za RFI.

Umuyobozi muri RFI, Dr Kabera Justin, yabivuze ko “ibimenyetso by’umuntu wahohotewe bimara amasaha 72, nyuma yayo biba byamaze gutakaza umwimerere. Niyo mpamvu umuntu wahotewe aba agomba kujya kwa muganga cyangwa kuri Isange One Stop Center cyangwa agahamagara RIB ikamufasha.”

Akomeza avuga ko iyo birenze iyo minsi itatu biba bigoye ko uwahohotewe abona ibimenyetso, ibituma no kumubonera ubutabera bigorana.

Ati “Si ku bakobwa gusa n’abahungu na bo barahohoterwa, bose baba bagomba kugera kwa muganga batarakaraba cyangwa ngo bahindure imyenda bari bambaye kuko naho dukuraho ibikumwe n’ibindi bimenyetso.”

Dr Kabera yavuze ko hari abahohoterwa bagatinya kubivuga cyangwa umubyeyi akabanza koza umwana we akabona kumujyana kwa muganga, yerekana ko ari amakosa akomeye.

Ati “Hari nk’igihe ibimenyetso tubikura mu nzara wenda yamuriye barwana, wamwogeje rero uba ubyangije.”

Dr Kabera yavuze ko uko uwakoze icyaha yageragaza gusibanganya ibimenyetso kose hari ibyo asiga inyuma atabizi ariyo mpamvu bapima akantu kose.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Solina, yavuze ko akenshi wasangaga umuturage ufite umwana wahohotewe aterwa ipfunwe no kuba umwana we yahohotewe bigatuma atinya kumujyana kwa muganga.

Ati “RFI yarakoze gutekereza gukora ubu bukangurambaga. Hari ibintu byinshi abaturage batari basobanukiwe, ariko ubwo abayobozi babo basobanukiwe imikorere y’iki kigo, na bo bazigisha abaturage bose babimenye.”

Kuva iki kigo cyatangira mu 2018, kimaze gusesengura ibimenyetso 96.989, byifashishijwe mu nzego z’ubutabera.

Abayobozi mu nzego zitandukanye bo mu Karere ka Burera basobanuriwe imikorere ya RFI
Abayobozi batandukanye muri RFI basobanuye imikorere y'iki kigo
Meya w'Akarere ka Burera Mukamana Soline aganiriza abaturage

Special pages