00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko Abapolisi bashya baserutse mu karasisi karyoheye ijisho (Video)

Ku wa 22 Ukuboza 2025 ni bwo Polisi y’u Rwanda yinjije Abapolisi 1.903 bashya mu kazi. Barimo abakobwa 359 n’abahungu 1.544, barangije amahugurwa bari bamazemo amezi umunani mu Kigo cy’Amahugurwa cya Polisi y’u Rwanda giherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana.

Mu batojwe, 40 bazahabwa Urwego rw’Igihugu rw’Igorora (RCS). Abapolisi 178 batorejwe mu Ishuri rikuru rya Polisi rya Musanze aho bari no kwigira kaminuza mu mashami anyuranye.

Ni umuhango wayobowe na Minisitiri w’Umutekano, Dr. Vincent Biruta wagaragaje ko abanyabyaha bakomeje guhindura amayeri ariko ko n’inzego z’umutekano ziticaye, asaba abasoje amahugurwa gufatanya n’inzego basanze mu gukomeza gusigasira umutekano.

Ihere ijisho akarasisi kakozwe n’aba bapolisi bashya binjiye mu mirimo yo kurinda abaturage n’ibyabo.

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi 1.903 bashya

Special pages