Iki gikorwa cyabaye ku wa 31 Mutarama 2026, aho ku bufatanye na Sosiyete y’Ubwishingizi ya Prime Insurance batanze umusanzu wo gutera ibiti birenga 2000 birimo ibyatewe mu Kagari ka Murama, Umurenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo.
Rotary ni umuryango mpuzamahanga utari uwa Leta ukora ibikorwa by’ubugiraneza birimo gufasha abatishoboye, gushyigikira serivisi ziteza imbere imibereho myiza y’abaturage nk’amazi meza, kubungabunga ibidukikije, kurwanya indwara z’ibyorezo no gutanga umusanzu mu bikorwa bigamije guteza imbere abaturage.
Rotary International yashinzwe na Paul Percy Harris mu Mujyi wa Chicago muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa 23 Gashyantare 1905. Mu Rwanda yatangijwe mu 1960 itangizwa na Rotary Club Kigali Doyen na yo yitegura kwizihiza imyaka 60 ibayeho.
Umuyobozi wa Rotary Club of Kigali Virunga, Peter Malinga yatangaje ko uyu muryango wabo watangiye mu 2000 ndetse uza ariwo wa mbere uvuga icyongereza kuko wahuzaga abaturutse mu bihugu bitandukanye baba mu Rwanda kuko ubundi Rotary Club Kigali Doyen yo yakoraga mu gifaransa.
Yakomeje avuga ko ibikorwa bakoze muri iyi myaka 25 ari byinshi cyane ari yo mpamvu bahisemo gutegura ibikorwa by’ubugiraneza bitandukanye birimo gutanga amaraso, kubungabunga ibidukikije ndetse n’ibindi bitegura umunsi nyirizina wo kwizihiza iyi myaka.
Ati “Mu gihe cy’imyaka 25 tumaze dukora mu Rwanda twakoze ibikorwa byinshi bitandukanye tudashobora kuvuga ku munsi umwe gusa w’ibirori byo kwizihiza isabukuru yacu ni yo mpamvu twahisemo kuzajya dutegura ibikorwa byo kwifatanya n’abaturage bibateza imbere nk’ibingibi twakoze uyu munsi byo gutera ibiti birenga 2000 muri Kinyinya.”
Ubuyobozi bwa Rotary Club of Kigali Virunga bwagaragaje ko impamvu bahisemo gutegura iki gikorwa muri Murama ari ukubera ko hubatswe inyubako icumbikira abarwayi ba kanseri bavurirwa mu Bitaro bya Kanombe.
Uyu muryango washoye arenga miliyoni 70 Frw mu kubaka iyi nyubako yitwa ‘Bethania Home Care Centre for Cancer patients’ ndetse mu gihe cy’imyaka itatu umaze hamaze gucumbikirwamo abarwayi ba kanseri barenga 230.
Biteganyijwe ko ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25, Rotary Club of Kigali Virunga ku wa 28 Werurwe 2026.
Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Prime Insurance, Mike Byusa yagaragaje ko basanzwe ari abafatanyabikorwa ba hafi ba Rotary Club of Kigali Virunga ndetse ko iki gikorwa bagiteguye mu rwego rwo gukomeza kurengera ibidukikije.
Ati “Umwihariko w’uyu munsi ni uko mu bufatanye bwa Rotary Club of Kigali Virunga hamwe n’ubuyobozi bw’ibanze bwa Kinyinya twateye ibiti mu ngo z’abantu kugira ngo cya giti twateye urwo rugo ruzakireberere.”
“Ibi biti twateye biravanze kuko harimo iby’imbuto ndetse n’iby’umutako byose bigira akamaro ko kubungabunga ibidukikije.”
Kugeza ubu Rotary Club of Kigali Virunga igizwe n’abanyamuryango 80 gusa muri rusange Rotary Club 13 zibarizwa mu Rwanda zigizwe n’abanyamuryango barenga 500.








Ibitekerezo 0