00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rotary Club of Kigali Virunga yizihije imyaka 25, yiyemeza kugura imashini yo kwa muganga ya miliyoni 5$

Abanyamuryango ba Rotary club of Kigali Virunga biyemeje kugura imashini yo kwa muganga igura miliyoni 5$ (arenga miliyari 7 Frw). Iyi mashini isuzuma za kanseri n’izindi ndwara zikomeye zo mu mibiri nk’izibasira ubwonko, amagufa n’ibindi izwi nka ‘SPECT Scan’.

Rotary Club of Kigali Virunga yahize uyu muhigo ku wa 28 Werurwe 2026, mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 imaze ishinzwe.

Rotary ni umuryango mpuzamahanga utari uwa Leta ukora ibikorwa by’ubugiraneza birimo gufasha abatishoboye, gushyigikira serivisi ziteza imbere imibereho myiza y’abaturage nk’amazi meza, kubungabunga ibidukikije, kurwanya indwara z’ibyorezo no gutanga umusanzu mu bikorwa bigamije guteza imbere abaturage.

Rotary International yashinzwe na Paul Percy Harris mu Mujyi wa Chicago muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa 23 Gashyantare 1905. Mu Rwanda yatangijwe mu 1960 itangizwa na Rotary Club Kigali Doyen.

Rotary Club of Kigali Virunga yo yatangiye mu 2000, kuri ubu ikaba ifite abanyamuryango barenga 94.

Umuyobozi wa Rotary Club of Kigali Virunga, Peter Malinga, yagaragaje ko mu myaka 25 bamaze bakoze imishinga myinshi yagiriye abaturage akamaro harimo uw’isomero rya Kigali ryatwaye arenga miliyoni 6$, uyu muryango ugatangamo miliyoni 2$.

Ati “Hari imishinga myinshi twakoze byose byerekana akamaro ka Rotary Club of Kigali Virunga muri sosiyete. Imishinga twagiye dukora yerekana ibyagerwaho inzego za leta n’imiryango itegamiye kuri leta bikomeje kugirana ubufatanye.”

Muri ibi birori, abagize Rotary Club of Kigali Virunga batoye Alex Ndibwami nk’Umuyobozi mushya uzayobora uyu muryango muri manda y’umwaka umwe wa 2026/2027.

Masterjerb Paul Birungi wahoze ari Umuyobozi Wungirije wa Guverineri w’Akarere mu Rwanda mu 2017/18, yahawe igihembo cy’umuntu wabashije kwinjiza abantu benshi muri Rotary Club ya Kigali-Virunga. Iki gihembo kizwi nka ‘Membership Society’ gihabwa umuntu nibura wabashije kwinjiza muri club abantu barenze 25.

Mu karere ka Rotary kagizwe n’ibihugu 10, Masterjerb Paul Birungi ni we wenyine wabashije kwandika aya mateka.

Uyu muryango kandi wakusanyije arenga miliyoni 53 Frw yo kuzafasha mu kugura imashini ya ‘SPECT Scan’ isuzuma za kanseri n’izindi ndwara zikomeye zo mu mibiri nk’izibasira ubwonko, amagufa n’ibindi.

Alex Ndibwami yavuze ko bagiye gukomeza gukora ibikorwa byo gushaka aho amafaranga yose azava harimo gukorana n’ibigo by’abikorera, gukorana n’izindi club ziri muri Rotary Rwanda n’ibindi.

Ati “Muri Rotary International tugira uburyo bwo gusaba guterwa inkunga ariko bisaba ko uba ufite icyo uheraho uvuga uti nabashije gukusanya aya munyongerereho asigaye. Ayo rero tuzakorana n’izindi clubs ziri muri Rotary Rwanda, ibigo bya Leta iby’abakorera noneho dusabe andi.”

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yagaragaje ko uyu mushinga wo kugura SPECT Scan ari mwiza kuko ari ukunganira leta mu kugeza ku baturage serivisi nziza z’ubuvuzi.

Ati “Ubu muri iki gihe ikibazo duhanganye nacyo cyane ni kanseri y’ibere na kanseri y’inkondo y’umura bikomeje kwiyongera. Kuzana imashini nk’iyi ishobora gupima kanseri kare yaba ari amahirwe ku Rwanda kuko abenshi bajyaga kuyishaka hanze kandi bakajyayo bibahenze cyane.”

Biteganyijwe ko umushinga wo kugura iyo mashini uzarangira 2028.

Rotary club of Kigali Virunga imaze imyaka 25
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yagaragaje ko uyu mushinga wo kugura SPECT Scan ari mwiza
Umushoramari Faustin Mbundu yashyizwe mu cyiciro (major donor) cy'abatera inkunga ikomeye Rotary Club of Kigali Virunga
Rotary Club of Kigali Virunga yakusanyije arenga miliyoni 53 Frw yo kugura imashini ya 'Spect Scan'
Muri ibi birori, abagize Rotary Club of Kigali Virunga batoye Alex Ndibwami nk’Umuyobozi mushya
Abagize Rotary club of Kigali Virunga biyemeje kugura imashini yo kwa muganga ya miliyoni 5$

Special pages