00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RP yibutse Jenoside, Dr. Murigande akebura abagifite ingengabitekerezo yayo

Senateri mu Nteko Ishingamategeko y’u Rwanda, Dr. Charles Murigande yamenyesheje abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside ko bazayipfana batagize icyo bayimaza kuko Leta yafashe ingamba zikomeye zo kuyirwanya kugira ngo igihugu kitazasubira mu bihe by’icuraburindi.

Yabivuze ubwo yatangaga ikiganiro ku mateka y’u Rwanda, ubwo Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro ry’u Rwanda, RP (Rwanda Polytechnic), hamwe na Koleji ya RP-Kigali, byibukaga abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 barimo abahoze ari abarimu n’abanyeshuri mu yahoze yitwa ETO Kicukiro.

Iki gikorwa cyabereye muri RP Kigali ku wa 24 Mata 2026, kibanzirizwa no gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro. Abacyitabiriye bunamiye abarenga 105.600 bashyinguye muri uru rwibutso barimo abasaga 3000 bari bahungiye muri ETO Kicukiro bizeye ko ingabo zari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye zibarinda.

Dr. Murigande yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yateguwe igashyirwa no mu bikorwa, umuryango mpuzamahanga uyibona kandi ko bimwe mu bihugu bikomeye byabarizwaga mu kanama ka Loni gashinzwe umutekano byari bifite Ambasade mu Rwanda.

Yagaragaje ko igihe Jenoside yashyirwaga mu bikorwa umuryango mpuzamahanga ntacyo wigeze ukora kugira ngo uyihagarike, ahubwo ko wicecekeye.

Dr. Murigande yavuze ko ibyo byabayeho nyuma y’uko umuryango mpuzamahanga wari wararahiye ko uzakora ibishoboka kugira ngo ku Isi ntihazongere kuba Jenoside nyuma y’iyakorewe Abayahudi.

Ati "Ibi byabaye nyuma y’uko umuryango mpuzamahanga wari wasezeranye ko nta Jenoside izongera kubaho nyuma ya Jenoside yakorewe Abayahudi gusa baraturetse turapfa."

Yerekanye ko nubwo umuryango mpuzamahanga wateraranye Abanyarwanda, ingabo za RPA zari zishamikiye ku muryango FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati "Iyo tutagira Inkotanyi twari gushira burundu. Ni yo mpamvu dushimira umuryango wa FPR inkotanyi, ingabo zayo by’umwihariko kandi turashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, waziyoboye akarokora Abatutsi bari basigaye."

Yagaragaje ko umuryango mpuzamahanga wagize ubundi bugwari bwo kureka abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bahungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yitwaga Zaïre icyo gihe.

Ati "Ntabwo warebereye abakoze Jenoside gusa ahubwo wakomeje kubafasha kubera ko igihe batsindwaga, Abafaransa baraje bashyiraho ‘Zone Turquoise’ bituma bambuka bajya muri Congo n’ibikoresho byabo birimo intwaro babikomezanyayo."

Yerekanye ko abajenosideri bajyanye muri Zaïre ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse bakomeza no kwica abo mu bwoko bw’Abatutsi batuye muri iki gihugu.

Yibukije urubyiruko ko u Rwanda ruyobowe neza gusa ko bakwiriye gushyira imbaraga mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kubera ko ikomeje kwiyongera mu bihugu bituranye n’u Rwanda.

Ati "Nk’uko twubatse igihugu cyacu cyiza gikomeye nk’Abanyarwanda, tugomba guhora twibuka ko ya ngengabitekerezo yatwiciye igihugu ishobora kuba yarambutse ikajya hakurya ariko ntiyapfiriyeyo ahubwo yakomeje kwiyongera no kwaguka."

Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yabwiye abanyeshuri bo muri RP-Kigali ko kwibuka ari inshingano za buri Munyarwanda kandi ko zijyana no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, amacakubiri n’ivangura.

Yagaragaje ko mu busanzwe uburezi ari inkingi ikomeye mu kubaka amahoro arambye gusa ubutegetsi bwateguye Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 bwabwifashishije mu kwigisha amacakubiri no gutegura Jenoside.

Ati "Ubukana Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 yari ifite bwatewe no gukoresha abana bato ndetse n’abitwa ko bize."

Minisitiri Nsengimana yasabye urubyiruko kwiga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo bakomeze guhangana n’abayApfobya, babikora bifashishije ikoranabuhanga.

Iki gikorwa cyari cyiganjemo urubyiruko rwiga muri RP
Abanyeshuri ba RP basobanuriwe uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe, inashyirwa mu bikorwa
Abanyeshuri ba RP basoma amazina y'abanyeshuri, abarimu n'abandi biciwe muri ETO Kicukiro muri Jenoside
Ntaganira Albert warokokeye Jenoside i Nyanza ya Kicukiro yasobanuye inzira y'umusaraba yanyuzemo nyuma yo gutereranwa n'ingabo za Loni muri ETO Kicukiro
Visi Perezida wa Kabiri wa IBUKA, Blaise Ndizihiwe, yasabye abanyeshuri biga muri RP kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside bifashishije ikoranabuhanga
Senateri Dr. Murigande yasobanuye ko umuryango mpuzamahanga watereranye u Rwanda ubwo Abatutsi bari bakomeje kwicwa
Minisitiri Nsengimana yasabye urubyiruko kwiga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo rukomeze guhangana n’abayapfobya

Special pages