Kuri uyu wa 12 Ukuboza 2025, ni bwo abasora bahize abandi bashimiwe mu birori byitabiriwe na Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva Justin.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, yatangaje ko gusora ari igikorwa kigaragaza agaciro abaturarwanda baha igihugu, kandi ari nayo nzira yonyine izageza igihugu ku kudashingira ku k’imuhana kaza imvura ihise.
Yavuze ko kuri Guverinoma, gushimira abasora atari “umuhango gusa”, ahubwo ari umwanya wo gushimira abantu n’ibigo bagaragaje indagagaciro zo gukorera mu mucyo no kuba inyangamugayo mu gutanga umusoro uko bikwiye.
Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/25, RRA yakusanyije amafaranga agizwe n’imisoro n’andi atari imisoro angana na miliyari 3.099,0 Frw ku ntego yari ifite ingana na miliyari 3.041,2 Frw.
Intego yari yahawe yagezweho ku gipimo cya 101,9%, hakaba harabayeho izamuka rya 17,4% ugereranije n’umwaka wa 2023/24.
Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva yavuze ko u Rwanda nk’ibindi bihugu bikiri mu nzira y’iterambere, ruhanganye n’igabanuka ry’inkunga z’amahanga, aho mu myaka 15 ishize zavuye kuri 37% by’ingengo y’imari, ubu zigeze ku 8,3%.
Yavuze ko ari impuruza isaba kongera kongera imisoro iva mu gihugu nk’inkingi y’iterambere yizewe.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yavuze ko amafaranga RRA yinjije mu isanduku ya Leta mu 2024/2025 yagize uruhare rungana na 55,1% ku ngengo y’imari, ugereranyije na 44,7% mu myaka itanu ishize.
Yijeje ko Guverinoma izakomeza gushyigikira ishoramari, aho mu ngengo y’imari y’uyu mwaka, 62,8% yahariwe ivugurura ry’ubukungu, byerekana icyizere cyo kwihutisha iterambere ry’ubukungu mu buryo burambye.
Komiseri Mukuru wa RRA, Niwenshuti Ronald, yashimye abasora ku ruhare bagaragaza mu kuzuza inshingano zabo neza, abizeza gukomeza gukora ibishoboka kugira ngo inshingano zabo bazigereho neza.
Yijeje ko kubera imikoranire ihamye n’abasora, nta kabuza intego RRA yahawe yo gukusanya miliyari 3.728,2 Frw z’imisoro n’andi atari imisoro mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/26, izagerwaho.
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PSF, Jeanne Francoise Mubiligi, yashimiye RRA yateguye neza igikorwa cyo gushimira abasora.
Yanashimiye ubuyobozi bw’igihugu bukora ibishoboka ngo umutungo wacyo ucungwe neza nta guseseagurwa cyangwa kunyerezwa.
Yashimiye abasora bahize abandi mu gusora neza, ko ari ishema ry’igihugu n’urugero ku bandi bikorera.
Abahembwe nk’indashyikirwa
Kuri uyu munsi hahembwe abasora 20, bakubiye mu byiciro birindwi bitandukanye.
Abacuruzi batoranyijwe hagendewe ku kuba usora atanga umusoro neza kandi ku gihe, kuba atarafatiwe mu makosa yo kunyereza imisoro, kuba akoresha neza ikoranabuhanga rya EBM mu gutanga inyemezabuguzi no kuba adafite umwenda w’imisoro, yaba awufite, akaba yaragiranye amasezerano n’ubuyobozi bw’imisoro y’uburyo azawishyura.
Umuguzi wahize abandi
Umuguzi wa nyuma wabaye indashyikirwa, wiyemeje ko igihe cyose ahashye agomba gusaba fagitire ya EBM kandi akahava bayimuhaye, yabaye Maniragaba Elissa wo mu Mujyi wa Kigali.
Abahize abandi mu binjiza bakanatumiza ibicuruzwa mu mahanga
1) Mu batumiza ibintu mu mahanga: SOCIÉTÉ RWANDAISE DE TRAITEMENT DE TOMATES (SORWATOM) Ltd
2) Mu bohereza ibicuruzwa mu mahanga: FG INVESTMENT
Abacuruzi bakoresha neza EBM
Ku rwego rw’Intara:
1) Amajyepfo: D.D.B Ltd
2) Amajyaruguru: NZAFAMICO Ltd
3) Iburengerazuba: SOSERGI COMPANY Ltd
4) Ibrasirazuba: 3P INITIATIVE Ltd
Abacuruzi bahanze udushya bagahuza sisiteme zabo na EBM:
1) SANLAM ALLIANZ GENERAL INSURANCE
2) SOCIETE PETROLIERE LTD
Abasora babaye indashyikirwa mu kumenyekanisha no kwishyura ku gihe, imisoro yeguriwe inzego z’ibanze
1) Mugwaneza Joram
2) Mukantabana Ruth
Abasora bahize abandi ku rwego rw’igihugu mu byiciro babarizwamo
1) Abasora banini: BPR BANK RWANDA PLC
2) Mu cyiciro cyo hagati no hagati (MEDIUM): YYUSSA COMPANY Ltd
3) Mu cyiciro cy’abato (SMALL): LANDY INDUSTRIES ® LTD
4) Abasora bato cyane (MICRO): CULTURAL CAPITAL RWANDA R&D Ltd
Abasora bamaze imyaka isaga 10 bashimirwa nk’Indashyikirwa
1) MTN Rwandacell PLC
2) Bank of Kigali.
Icyiciro cy’abasora bamaze kuza mu ndashyikirwa mu myaka itatu ikurikirana
1) NKUNDUNKUNDIYE J. Bosco
2) RWANDA CHARITY EYE HOSPITAL
3) PFUNDA TEA COMPANY Limited




















