SOS Rwanda Village isanzwe iherereye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kacyiru, igiye kwimurwa kubera gahunda y’umushinga mugari wa RSSB ujyanye no kwagura ibikorwaremezo biherereye hafi y’ikibuga mpuzamahanga cya Golf i Kigali.
Biteganyijwe ko hafi yacyo hazagurirwa ibikorwaremezo bijyanye n’icyerekezo birimo amahoteli agezweho.
Ibyo byatumye abaturage baturiye muri ako gace n’ibindi bikorwa byimurwa.
Uwo mudugudu mushya wa SOS Rwanda wubatswe mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo.
Ni umudugudu wubatswe mu buryo bugezweho kandi bubungabunga ibidukikije, harimo ibibuga by’imyidagaduro nk’umupira w’amaguru, Basketball na Volleyball, aho abana bafashwa na SOS bazajya baba, Irerero ry’abato, inzu y’ababyeyi bitaga ku bana mu gihe bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, ibiro byo gukoreramo, ibyumba by’inama n’ibindi.
Ku wa 2 Werurwe 2026, Ubuyobozi bwa RSSB n’Umujyi wa Kigali bwasuye uyu mudugudu mu kureba aho imirimo yo kubaka igeze.
Hagaragajwe ko ibikoresho byifashishijwe hubakwa uwo mudugudu byiganjemo ibiboneka mu Rwanda mu gihe wubatswe n’Ingabo z’u Rwanda.
Kubaka byatangiye mu Ugushyingo 2024, bikaba byaragombaga gukorwa amezi 14 ubu bikaba bigeze kuri 100%.
Umukozi Ushinzwe uwo mushinga mu Kigo cya Gasabo3D, Eng Niyonzima Jean Claude, yagaragaje ko uwo mudugudu wubatswe neza kandi ubereye ikigo nka SOS gisanzwe gifasha abana.
Ati “Ni inzu nziza kandi ziberewe no guturwamo n’abana, n’ibyari bisanzwe bikorwa muri SOS…aha twubatse ni heza, ni ikigo cyitaruye. Ni ahantu hadatuwe cyane haberewe kuba ikigo nka SOS.”
Umukozi Ushinzwe Imenyekanishabikorwa muri RSSB, Magwene Ivan Yvan, yasobanuye ko uyu mudugudu ujyanye n’icyerekezo cy’Igihugu kandi ko RSSB izakomeza kwagura ishoramari ahegereye ikibuga cya Golf.
Ati“Ibikorwa nk’uko mubibona bigeze 100%, igisigaye ni uko ibikorwa bitahwa ku mugaragaro. Kuhubaka byatangiye mu Ugushyingo 2024, ubirebye kiri mu bikorwa by’imyubakire cyihuse.”
Yakomeje ati “Ni umushinga twishimiye cyane bitewe n’ahantu uri ndetse, uburyo wubatsemo, n’uburyo wagenze kuko ni intangarugero mu mishinga, twavuga ko yihutishijwe cyane.
RSSB iteganya ko ahaturiye ikibuga Mpuzamahanga cya Kigali Golf hazakorwa ishoramari rigamije guhindura Umujyi wa Kigali bijyanye n’icyerekezo cy’Igihugu.





























Ibitekerezo 0