Gahunda ya ‘Dusasirane’ yatangijwe hagamijwe gufasha imiryango itishoboye igifite nyakatsi ku buriri, ndetse n’indi miryango yifashije ariko itarazamura imyumvire yo guca nyakatsi ku isaso ryo mu ngo zayo, yatangiriye mu mirenge itatu y’Akarere ka Rubavu, irimo Nyundo, Gisenyi na Nyamyumba imaze gufasha imiryango itari mike kuva ku kuryama ku bishogoshogo.

Mu murenge wa Nyundo ari na wo wasizemo imbaraga zigaragara, m’Ugushyingo 2025 hatanzwe imifariso 368 ziyongeraho izindi 151 zatanzwe, kuri uyu wa kane, tariki 29 Mutarama 2026, zose hamwe zikaba 519, ni mu gihe mu Murenge wa Gisenyi muri Mutarama 2026 hatanzwe imifariso 52 isaga 41 yatanzwe mu Ugushyingo 2025, naho Umurenge wa Nyamyumba wo umaze gutangwamo imifariso 10.

Bamwe mu bahawe imifariso ni ababashije kuyigurira muri iyi gahunda ya ‘Dusasirane’ baganiriye na IGIHE bahamije ko bari babangamiwe no kuryama habi.

Ndayisenga Athanasie ati “Bandemeye umufariso, nyuma yo kumara imyaka myinshi ndyama mu bishogoshogo nkiyorosa ikirago kubera ubukene, ubu ndishimye cyane kuko ngiye kujya ndyama heza nsinzire, mbashe kubona uko nkorera umuryango.”

Nyirabizimana Vicencia, wo mu Murenge wa Nyundo, Akagari ka Bahimba ati “Njye Matela yo kuryamaho nari nsanzwe nyifite, nagira abashyitsi bikansaba gusaba abana kubimukira, ariko nyuma yo gukangurirwa ubu ngubu nabashije kugura indi yo gushyira mu cyumba cy’abashyitsi y’ibihumbi 185 Frw, kandi ngomba gukomeza kuba intangarugero.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyundo, Nyiransengiyumva Monique mu kiganiro na IGIHE yagaragaje ko ‘Dusasirane’ iri muri gahunda ngari yo kwimakaza isuku ku buriri.

Ati “Dusasirane ni uburyo abaturage bisungana mu gukusanya ubushobozi bwo guhindura uburyamo, bakava ku kuryama ku byatsi, ku birago n’ibindi biteza umwanda bakabusimbuza imifariso (Matela), nk’uburyo bugezweho buhindura imitekerereze kuko umubiri uba uruhuka neza mu gihe wagenewe kuruhuka ari cyo twita ijoro.”

“Nyuma y’uko ubushakashatsi bwa 7 ku mibereho y’ingo EICV 7 busohotse bukagaragaza ko dufite abaturage bakennye, kandi no kuba bataryama ku mifariso biri mu bigenderwaho, twakoze ubugenzuzi natwe mu ngo dusanga ingo nyinshi zifite abazigize barara habi, biganjemo abana, kuko n’aho wasangaga umufariso umwe wabaga ari uw’ababyeyi, ntibyadushimishije ari na yo mpamvu dukomeje ubu bukangurambaga mu gihe cy’umwaka.”

Akomeza avuga ubu bukangurambaga bwa Dusasirane buzasiga ingo zose zabaruwe zidafite imifariso zizaba zarayigize.

Umuyobozi w'Ishami ry'Ubuzima mu Karere ka Rubavu, Furaha Jean Claude avuga ko kuryama ku mifariso ari imwe mu nkingi zo zorohereza abaturage kurwanya umwanda, aho barara hakaba heza, kuko binabafasha gutekereza neza ku giteza imbere imiryango.

Abarimo abajyanama b'ubuzima na bo harimo abararaga ku misambi
Abarimo abajyanama b'ubuzima na bo harimo abararaga ku misambi