Imibare itangwa n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu igaragaza ko muri ibyo byumba birimo amarerero y’abakiri bato 256, abanza 543, ay’imyuga n’ubumenyi ngiro 33 n’ayisumbuye 50.
Ibi ni bimwe mu byo Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yabwiye IGIHE ati “Muri iyi myaka itanu twateganyije ko hazubakwa ibyumba bishya by’amashuri 882, harimo ibyo tuzubakirwa n’abafatanyabikorwa mu iterambere bibumbiye muri DJAF Icyerekezo Rubavu bisaga 100, byitezweho kugabanya ubucucike.”
Meya Mulindwa ahamya ko ibi byose bitagerwaho badafatanyije n’abafatnyabikorwa, kandi bigira uruhare mu kugabanya umubare w’abana bata ishuri, bikajyana no guhugura abarimu bongererwa ubumenyi n’ibikoresho.
Ntibinarangirire mu gufatanya mu kubaka ibyumba by'amashuri, laboratwari, amasomero n’ibyumba by’ikorabuhanga, kuko banakomeza ubukangurambaga bwo guhamagarira abifuza gushora imari mu mashuri ya TVET zihuza urubyiruko n’amasoko y’umurimo.
Perezida wa DJAF Icyerekezo Rubavu, Gahunde Musoni Felix ati “Ku ikubitiro abafatanyabikorwa mu iterambere bagiye kubaka ibyumba 11 by'amashuri mu kugabanya ubucike 2025/26, ndetse mu myaka itanu murategenya ibyumba 100.”
Gahunde ahamya ko guhuza igenamigambi n'Akarere byabafashije kumenya ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage bikabaha kubigiramo uruhare mu kubikemura.
Akarere ka Rubavu gaherutse gutangaza ko gakeneye ibyumba by’amashuri bishya 1.360, mu kugabanya ubucukike mu mashuri burundu.
Ishusho rusange igaragaza ko ibyumba by’amashuri y’incuke byujuje ibisabwa (ECD) bikenewe muri buri kagari ari 79 bikeneye ingengo y’imari y’arenga miliyari 4,7 Frw.
Mu gihe ibyumba by’amashuri abanza n’ayisumbuye bikenewe muri aka karere ari 1.281, bikeneye ingengo y’imari ya miliyari 19,2 Frw.
Mu kugabanya ubucucike mu mashuri bukabije, mu 2021 mu Karere ka Rubavu, hubatswe ibyumba by’amashuri bishya 1.015 birimo 871 bitageretse na 144 biri mu nyubako 18 zigeretse inshuro imwe na 23 biri mu nyubako zigeretse kabiri.






Ibitekerezo 0