Perezida wa IBUKA mu Karere ka Rubavu, Mbarushimana Gerard yabwiye na IGIHE ko imiryango 495 ikeneye kubakirwa, harimo itagira aho ikinga umusaya n’indi yubakiwe inzu zikaba zarashaje ku kigero cyo kongera kuvugururwa bundi bushya.
Ati “Kuva muri Kanama 2025 twakoze ibarura ku barokotse Jenoside batagira amacumbi n’abayafite amaze gusaza, tubona imiryango 288 ifite amacumbi ashaje akeneye kuvugururwa bundi bushya, ndetse twasanze hakiri n’indi miryango 207 ikeneye kubakirwa muri yo harimo igera ku 100 idafite ibibanza.”
Yavuze ko bose badafite aho kuba biganjemo abo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye bakiri abana ariko batabashije kwiga, ariko kuri ubu bakaba barakuze kandi na bo bakeneye gutuzwa.
Mbarushimana yavuze ko aba bose bagomba gushyirwa muri gahunda kugira ngo iki kibazo gikemurwe.
Mu bindi bituma imibare yabubakiwe yiyongera muri aka karere, harimo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi baza gushakishiriza ubuzima muri Rubavu kubera amahirwe y’ubushabitsi ahari bavuye mu tundi turere, na bo bashyirwa ku rutonde bagatuzwa iyo badafite ubushobozi.
Yanaboneyeho gushimira Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda yakomeje kubaba hafi mu gihe cy’imyaka 31 ishize, ikabatuza, ikabavuza, ikabasubiza ubumuntu bari barambuwe.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Wungirije ushinzwe imibereho myiza, Ishimwe Pacifique yavuze ko mu myaka 10 ishize bamaze kubakira imiryango 340 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yavuze ko kandi uko ubushobozi n’abafatanyabikorwa bagenda baboneka ari na ko bubakira n’abasigaye kuko barajwe ishinga n’uko abaturage bagira imibereho myiza.
Yagize ati “Mu bibazo biduhangayikishije niby’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi birimo. Kubaho kuva 2016 kugera uyu munsi tumaze kububakira inzu 340, ni mu gihe amwe mu zo bubakiwe hagati ya 2006-2008 mu buryo bw’imiganda zishaje, ibi byose turi kugenda tubishakira ibisubizo uko ubushobozi bubonetse.”
Mu Karere ka Rubavu mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2016/17 hubakiwe ndetse hatuzwa imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 15, mu 2017/18 hubakiwe imiryango 20, mu 2018/19 hubakirwa imiryango 16, 2019/20 hubakirwa imiryango 20.
Umwaka w’ingengo y’imari wa 2020/21 ubwo u Rwanda n’Isi muri rusange rwari rwugarijwe na Covid-19 hakubitiyeho imitingito yashegeshe aka karere, ariko abarokotse Jenoside ntibibagiranye kuko hubakiwe imiryango 12.
Mu mwaka 2021/22 hubakirwa imiryango 34, mu 2022/23 hubakirwa imiryango 32, mu 2023/24 imiryango 37 ituzwa mu mudugudu w’icyitegererezo.
Mu 2024/25 binyuze mu mushinga wa CERC hubakiwe imiryango 85, n’Akarere ka Rubavu kubakira imiryango 12.
Muri miliyari zirenga 1522 Frw zo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage zari zagenwe mu ngengo y’imari ya 2024/2025, izigera kuri miliyari zirenga 4,8 Frw zari zagenewe imirimo yo kubakira abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, no kubaka/kwangura inzibutso za Jenoside.






Ibitekerezo 0