Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu nama nyunguranabitekerezo yahuje ubuyobozi bw’akarere n’abikorera batandukanye bo muri aka karere, aho baganiraga uko inzego zakunganirana ku guhindura imibereho y’abatuye aka karere.

Ni nyuma y’uko bigaragaye ko Akarere ka Rubavu gafite abaturage 907 batuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga, ndetse ku ikubitiro abikorera baryitabiriye bahise bakusanya Miliyoni zirenga 17 Frw, biyemeza ko bitarenze Ukuboza 2025, bazaba bamaze gutanga isakaro ryose ry’amazu 300 ry’asaga Miliyoni 67,5 Frw.

Umuyobozi w’Urugaga rw’abikorera mu Karere ka Rubavu, Mabete Niyonsenga Dieudonne, yavuze ko ibikorwa nk’ibi babikora kugira ngo bafashe akarere mu iterambere kandi babikesha imiyoborere myiza.

Ati “Nk’abikorera twifuje ko natwe twatanga umusanzu wacu ku gufasha abaturage kuba heza, ibi byose tubikora kubera Imiyoborere myiza y’Igihugu yemerera buri umwe gukora akiteza imbere nta vangura.”

Yakomeje avuga ko nk’abikorera bishimira ibikorwa by’iterambere igihugu kibaha birimo imihanda, amashanyarazi, umutekano, n'ibindi, na bo bikabatera gukora nta gihunga ari na yo mpamvu bakwiriye gusubira inyuma bakajya gufasha abaturage mu bibazo bibugarije.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, mu kiganiro na IGIHE yashimye uruhare rw’abikorera ku guhindura imibereho y’abaturage.

Ati “Abikorera twabasabye ubufatanye bw’inkunga y’amabati azasakara inzu z’abaturage batishoboye batuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga tubara nk’abadafite amacumbi, tuzagenda twubakira duhereye ku bababaye kuruta abandi twabashimiye cyane kandi inkunga baduhaye tubizeza ko tuzayikoresha neza.”

Yakomeje avuga ko aba baturage bagiye kubakirwa haherewe ku bifitiye ibibanza, abatabifite harimo abazatuzwa mu midugudu itandukanye igenda yubakwa abandi bakazaguririwa ibibanza.

Meya Mulindwa yaboneyeho gusaba imiryango itari iya Leta n’ibindi bigo kuza kubatera ingabo mu bitugu mu gutuza hehe aba baturage.

Muri aka Karere habarurwa amazu 2.055 y’abaturage batishoboye akeneye gusanwa nayo azagenda asanurwa uko ubushobozi buzajya buboneka.

Umuyobozi w’Urugaga rw’abikorera mu Karere ka Rubavu, Mabete Niyonsenga Dieudonne, yavuze ko bagiye gutanga Miliyoni zirenga 67 kugira ngo abatishoboye bubakirwe
Umuyobozi w’Urugaga rw’abikorera mu Karere ka Rubavu, Mabete Niyonsenga Dieudonne, yavuze ko bagiye gutanga Miliyoni zirenga 67 kugira ngo abatishoboye bubakirwe