Ibi ni ibikubiye mu makuru yashyizwe hanze n’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe iteganyagihe (METEO RWANDA). Cyagaragaje uko imvura yaguye mu kwezi kwa Gashyantare guhera tariki ya 21 Gashyantare kugeza 28 Gashyantare 2026.
Ubusesenguzi bwakozwe bwagaragaje ko hafatiwe ku bipimo by’imyaka nibura 30 ishize, mu minsi icumi y’igice cya gatatu cy’ukwezi kwa Gashyantare 2026, imvura yiyongereye mu bice byinshi by’igihugu ugereranyije n’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri aya matariki.
Uturere twa Rubavu, Nyabihu, Ngororero na Rulindo n’ibice bito by’uturere twa Gakenke, Muhanga, Kamonyi, Gicumbi, Gasabo, Rusizi, Gisagara na Nyanza ni ho habonetse imvura nke ugereranyije n’impuzandengo y’imvura yahaguye mu myaka myinshi ishize.
Iyi raporo kandi igaragaza mu turere twa Nyamagabe, Nyaruguru, Nyamasheke, Kamonyi, Nyagatare na Nyamasheke ari ho haguye imvura nyinshi ugereranyije n’ahandi mu gihugu.
Meteo Rwanda kandi yateguje indi mvura nyinshi mu ntangiriro za Werurwe 2026 guhera ku ya 1 - 10 Werurwe 2026.
Iti “Mu gihugu hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 30 na milimetero 120, ikaba iri hejuru gato y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri iki gice, ndetse n’ubutaka bukaba bwaramaze gusoma bitewe n’imvura imaze iminsi igwa, tukaba kandi turi mu ntangiro z’igihembwe cy’itumba 2026.”
Muri iki gihe abahinzi barashishikarizwa kugisha inama abashinzwe ubuhinzi babegereye bakora imirimo ijyane n’igihembwe cy’ihinga cya kabiri(B), irimo gutegura imirima, gutera imbuto n’ifumbire, gufata amazi, gushyiraho ingamba zo kwirinda ingaruka zishobora guterwa n’imvura n’umuyaga mwinshi ndetse n’inkuba biteganyijwe mu bice bitandukanye by’Igihugu.
Aborozi nabo barashishikarizwa kwegera abaveterineri bakabagira inama ku byorezo by’amatungo bishobora guterwa n’ibihe by’imvura nyinshi iteganijwe ndetse no kwirinda ingaruka zishobora guterwa n’inkuba.




