Ibyo byabereye mu Kagari ka Rwinyana. Abapfuye barimo abagabo n’abagore.
Abaturage banyoye iyo nzoga itujuje ubuziranenge bayihawe na mugenzi wabo wari uvuye kurangura inzoga, aho ayiguze bamwongeza iyo yiswe ‘umusogongero’. Abayinyoyeho bose barapfuye.
Abari aho ibi byabereye babwiye TV1 ko babajwe n’urupfu rwa bagenzi babo ndetse bagaragaza ko ubuyobozi bukwiye kubafasha kurwanya izo nzoga kuko zikomeje kubahekura.
Umwe yagize ati “Banyoye kanyanga ngo iroze ariko banabashyiriyemo ibintu by’amakore ni byo byica abantu. Abo bantu bayisomyeho barapfuye.”
Undi yagize ati “Turasaba ko kanyanga yacika burundu kuko biteye agahinda gakabije. Ni byo gukurikiranwa n’ubuyobozi bukabyitaho bigacika kuko bifite ingaruka mbi. Kandi n’umuntu wakoze biriya na we akwiye gukurikiranwa kuko biteye isoni kandi byahitanye ubuzima bwa benshi.”
Abaturage kandi bagaragaza ko n’inzego z’ubuzima zikwiye kwinjira muri icyo kibazo mu rwego rwo kurinda abantu gukomeza kunywa izo nzoga.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yabwiye IGIHE ko abapfuye barimo abagabo batatu n’umugore umwe, bakaba baratangiye gupfa ku wa 6 Gashyantare 2026, ndetse ko babiri mu bakekwaho kwenga izo nzoga Polisi yita ‘uburozi’ batawe muri yombi.
Ati ‘‘Babiri mu bakekwaho kwenga uburozi bitirira inzoga bamaze gutabwa muri yombi, iperereza kuri bo ryaratangiye.’’
CIP Kamanzi, yakomeje avuga ko izi nzoga ziba zirimo ibinini by’ubwoko butandukanye, ifumbire mvaruganda n’ibindi, asaba abakihisha bakazikora kubizibukira kuko ari ukuroga Abanyarwanda.
Yavuze ko Polisi yafashe ingamba zo kurwanya ibyo biyobyabwenge abaturage bita inzoga z’inkorano ngo biranduke kuko ari uburozi, ariko aboneraho kubasaba kubireka kuko kunywa, gucuruza no gutunganya ibiyobyabwenge bihanwa n’amategeko.
CIP Kamanzi, yerekanye ko uhamwe n’icyaha cyo kwenga inzoga zitujuje ubuziranenge, ahanishwa gufungwa hagati y’imyaka itatu ariko itarenze itanu, n’ihazabu ya miliyoni 1 Frw.
Ni mu gihe iyo urukiko rumuhamije ko ibyo yenze hagaragayemo uburozi, ahanishwa gufungwa burundu.
Mu kiganiro aherutse kugirana na Radio imwe ikorera mu Ntara y’Amajyepfo, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze ko hamaze gupfa abantu 27 mu gihugu hose kuva muri Mutarama 2026, barimo n’abo mu Ntara y’Amajyepfo mu Turere twa Kamonyi, Ruhango na Nyamagabe bose bishwe n’inzoga zitujuje ubuziranenge.




