Ibi uru rwego rwabitangaje ku wa 8 Mata 2026, mu butumwa bwasubizaga uwabajije impamvu abashoferi bamwe batangiye kwishyuza amafaranga menshi ugereranyije n’aheruka gushyirwaho.
RURA yasabye abatwara abagenzi bose mu Rwanda kubahiriza ibiciro by’ingendo byashyizweho, birinda kurenza ayo mafaranga kuko bazabihanirwa.
Ati “Abatwara abagenzi bagomba kubahiriza ibiciro by’ingendo byashyizweho na RURA. Abishyuza abagenzi amafaranga menshi barabihanirwa.”
Ku wa 4 Mata 2026 nibwo RURA yatangaje ibiciro bishya by’ingendo bisimbura ibyari bimaze imyaka ibiri bikoreshwa mu Rwanda.
Izo mpinduka zaje zikurikiye izamuka rikomeye ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli kuko litiro ya lisansi yageze kuri 2.303 Frw naho mazutu igera kuri 2.205 Frw.
RURA yatangaje ko mu Mujyi wa Kigali, umugenzi azajya yishyura 59,28 Frw kuri buri kilometero mu gihe mu Ntara ari 41,58 Frw.





