Raporo yakozwe mu 2026 ku bijyanye n’ubucuruzi mpuzamahanga, Amerika yerekanye ko ikibazo cya ruswa gikomeje kwangiza ubufatanye bwayo n’ibindi bihugu harimo na Kenya.
Iyi raporo yashyizwe hanze ku wa 1 Mata 2026, yagaragaje ko ruswa iri mu bikomeje kugora ibigo by’Abanyamerika bishaka gushora imari muri Kenya.
Iti “Ruswa iri mu bya mbere bikomeje kubangamira ubucuruzi muri Kenya. Ibigo bya Amerika bikomeje kugaragaza ibi bibazo. Ibigo bya Amerika bikomeje kugorwa no guhangana n’ibigo by’amahanga byiyemeje kwijandika muri ruswa.”
Kuwa 10 Gashyantare 2026, Transparency International ibinyujije mu bushakashatsi bwa 2025, yashyize Kenya ku mwanya wa 130 mu bihugu 180 bigaragaramo ruswa, ikomeye.
Amerika yerekanye ko ruswa muri Kenya iri mu nzego zose kuva muri gasutamo, inzego zitanga impushya n’izitanga amasoko ya Leta.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zivuga ko ruswa muri Kenya yarenze inzego zibanze inagera ku rwego rw’igihugu aho inagaragara mu masoko ya Leta, bikaba byangiza ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.





