Byatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Ugushyingo 2025, mu nama yahuje ubuyobozi bw’uru ruganda n’abafatanyabikorwa babo.

Ni inama yabereye kuri uru ruganda ruherereye mu karere ka Bugesera, igamije kurebera hamwe uko umwaka wa 2025 uri kugana ku musozo wangenze.

Umuyobozi w’uruganda Mayange Rice Company Ltd, Nzeyimana Celestin, yavuze ko batangiye kongera bimwe mu bikorwaremezo nk’inzu n’imashini bizabafasha kuzamura ingano y’umuceri batunganya ukava kuri toni 5 batonora ku isaha ukagera ku icumi.

Ati “Twatangiye kubaka inyubako ebyiri nini zizadufasha kwagura ibikorwa byacu tukabona ububiko buhagije kugira ngo twirinde ko hari umuceri wakwangirika. Turateganya kandi kugura imashini nini ifite ubushobozi bwo gutunganya toni 5 mu isaha ikazunganira izindi twari dusanganywe.”

Yasobanuye ko mu nyubako ebyiri z’ububiko bateganya kubaka, imwe ifite ubushobozi bwo kubikwamo toni 1.500 igiye kugera ku musozo ikaba izuzura itwaye agera kuri miliyoni 135 Frw.

Ati” Mu rwego rwo kwirinda ko hari umuceri wakwangirika cyangwa ukanyagirirwa ku mbuga, twatangiye kubaka inzu z’ububiko imwe iri hafi kugera ku musozo ikaba ifite ubushobozi bwo kubika ungana na toni 1.500 mu gihe indi tuzatangira kubaka muri Mutarama 2026 izaba ifite ubushobozi bwo kubika toni 2.000.“

Nizeyimana Evariste, uyobora ihuriro ry’amakoperative ahinga umuceri mu Karere ka Bugesera, yashimye imikoranire myiza y’uruganda rwa Mayange Rice Company Ltd n’amakoperative avuga ko hari intambwe rumaze guteza abahinzi b’umuceri muri aka karere.

Ati” Kuva amakoperative yatangira gukorana n’uru ruganda, ibibazo byagiye bivukamo rwagiye rutuba hafi rufatanyije na Leta bakora ibishoboka byose nk’ingomero zatezaga imyuzure barazubaka. Umusaruro w’imikoranire myiza tuwurebera mu iterambere ry’abahinzi, mbere washoboraga gusanga babayeho nabi ariko ubu bigaragara ko bamaze kwiteza imbere cyane cyane banitabira gahunda za Leta.”

Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi y’uruganda rwa Mayange Rice Company Ltd, Bucyana Faustin yavuze ko umwaka wa 2025 uri kugana ku musozo wabagendekeye neza kuko nta biza bahuye nabyo, ashima amakoperative adahwema kubagaragariza imikoranire myiza.

Mayange Rice company Ltd ni uruganda rwatangiye gutunganya umuceri muri 2013, aho rutunganya umuceri udatonoye ruwuguze cyangwa ruwukuye mu bahinzi bo mu Karere ka Bugesera bibumbiye mu ma Koperative 12 afite ubushobozi bwo gutanga umusaruro ugera kuri toni 7 ku gihembwe.

Uru ruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya toni ibihumbi hagati ya 5 na 6 ku gihembwe. Kugeza ubu ni urwa Kabiri mu gihugu rutunganya umuceri mwinshi.

Umuyobozi w’uruganda wa Mayange Rice Company Ltd, Nzeyimana Celestin yavuze ko batangiye kongera bimwe mu bikorwaremezo bizabafasha kuzamura ingano y’umuceri batunganya
Umuyobozi w’uruganda wa Mayange Rice Company Ltd, Nzeyimana Celestin yavuze ko batangiye kongera bimwe mu bikorwaremezo bizabafasha kuzamura ingano y’umuceri batunganya
Bucyana Faustin uyoboye inama y’ubutegetsi y’uruganda rwa Mayange Rice Company Ltd yavuze ko umwaka wa 2025 bari gusoza wabagendekeye neza
Bucyana Faustin uyoboye inama y’ubutegetsi y’uruganda rwa Mayange Rice Company Ltd yavuze ko umwaka wa 2025 bari gusoza wabagendekeye neza
Abahinzi bavuze ko uru ruganda rwatumye barushaho kwiteza imbere
Abahinzi bavuze ko uru ruganda rwatumye barushaho kwiteza imbere
Abafatanyabikorwa ba Mayange Rice Company Ltd bashimiwe imikoranire myiza bakomeje kugaragaza
Abafatanyabikorwa ba Mayange Rice Company Ltd bashimiwe imikoranire myiza bakomeje kugaragaza