Muri Mutarama 2024, ni bwo imirimo yo gutunganya uyu muhanda w’ibilometero 41 yatangiye gukorwa, aho byari biteganyijwe ko izamara amezi 18.
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel, mu kiganiro na IGIHE, yagaragaje ko uyu muhanda byari biteganyijwe ko wagombaga kuba warangiye bitarenze ukwezi kwa Kamena 2025, bitakunze ko imirimo yihuta biturutse nzitizi bahuye nazo.
Ati “Imirimo yo gukora uyu muhanda igeze ku kigero cya 86%, aho imirimo yo kuwutunganya yatinze kurangira kubera ko twagize urutare rwinshi aho bisaba guturitsa intambi, ibiraro bitatu binini bisaba inyigo zikomeye cyane, byahozeho ariko bitwarwa n’ibiza by’imigezi yuzuye, ndete uyu munsi byashyizwemo ingufu.”
“Umuhanda wari usanzwe ari muto, bisaba kuwagura cyane bityo ingano y’itaka twatekerezaga ko dukuramo ririyongera aribyo byongeye n’imirimo.”
Uyu muhanda ushamikiyeho undi uri gutunganywa nawo ushyirwamo kaburimbo yoroheje werekeza mu cyanya cy’amahoteli i Boneza, ahamaze kuzura izirenga 12.
Ubuyobozi bw’aka karere kandi bumaze igihe buganiriza abaturage batuye mu mirenge izanyuramo uyu muhanda bubasaba kuzawubyaza umusaruro, bageza ibyo bahinga n’amatungo borora ku isoko biboroheye ukazababera isoko yo gutera imbere.
Mutsinzi Antoine, umushoramari wihebeye iby'amahoteli wubatse Amara Kivu Resort Hotel mu Murenge wa Boneza yabwiye IGIHE ko uyu muhanda niwuzura biteze ko abakiliya baziyongera, kuko hari abagorwaga n'umuhanda mubi.
Umuhanda Mushububati-Nkora, uhuza imirenge ya Mushubati, Gihango, Boneza, Mushonyi, Musasa na Kigeyo yose ikora ku Kiyaga cya Kivu.
Uyu muhanda biteganyijwe ko uzuzura utwaye ingengo y’imari ya miliyari 19 Frw.










Ibitekerezo 0