Amakuru IGIHE yamenye ni uko benshi muri aba baganga babonye imishara yabo ku wa Gatandatu tariki 7 Werurwe 2026. Ni ibintu bavuga ko bitari bisanzwe kuko batarenzaga tariki 23– 25 za buri kwezi batarahembwa. Umushara batinze kubona ni uw’ukwezi kwa Gashyantare 2026.
Ku wa 6 Werurwe 2026 nibwo bamwe mu baganga bari baganiriye na IGIHE bakorera ku bigo nderabuzima bitandukanye byo muri aka karere batifuje ko imyirondoro yabo itangazwa, bavuze ko batinze guhembwa.
Umwe yagize ati “Ndi umuforomo, kugeza uyu munsi abakozi bakora kwa muganga ntiturahembwa, abarimu bahembwe kuri 20 Gashyantare 2026 kandi twahembwaga mu minsi ikurikiranye cyangwa bigakorerwa rimwe, ariko twe ibihano ku nguzanyo mu mabanki byakaze, ndetse n’abana inzara yenda kubica.”
Undi yavuze ko uku gutinda guhembwa kwashoboraga gutuma hari abatanga serivisi nabi, kubera ko mu ngo zabo baba bahasize ibibazo, ndetse bakaba bajya no mu kazi bahunga abacuruzi kubera ko igihe baba barababwiriye ko bazabishyura amadeni cyarenze.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Akarere ka Rutsiro, Ntawumenyumunsi Alphonse, mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko impamvu abakora kwa muganga bari batinze guhembwa ari uko batandukanyije imishahara y’abakorera ku masezerano n’abatayakoreraho.
Ati “Bakabaye barahembwe ariko habayeho ikibazo ubwo twatunganyaga imishahara yabo, twatandukanyije iy’abakorera ku masezerano n’abatayakoreraho, bituma Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi idusaba kubisubiramo tutabatandukanyije.”
Gitifu Ntawumenyumunsi yasabye abakora kwa muganga kwihangana itinda ryabayeho.





Ibitekerezo 0