Byabereye mu Mudugudu wa Nyarugenge, Akagari ka Jabiro, Umurenge wa Musasa, mu ijoro rishyira tariki 6 Ukwakira 2025, ahita atabwa muri yombi ku isaha zishyira saa 10h00’ z’amanywa.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko aya magambo yumvikanamo gutoteza uwarokotse Jenoside, yavuzwe n'uyu mugabo w’imyaka 43 ayabwira umuturanyi we w’imyaka 55 warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Aho yamubwiye ngo “aragataburura amagufa ya nyina," ngo icyamuha intambara ikagaruka ko atabona aho yihisha kubera ko amashyamba yashize bayatema.
Perezida wa Ibuka mu karere ka Rutsiro, Niyonsenga Philippe, yabwiye IGIHE ko bibabaje kuba nyuma y’imyaka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, hari abagifite ingengabitekerezo yayo.
Ati “Nka IBUKA twababajwe n’amagambo…yaraye abwiye uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi amagambo arimo ingengabitekerezo, nyuma yo gufatwa yabyiyemereye avuga ko yabitewe n’ubusinzi. Birababaje kuba hari umuntu ugifite ingengabitekerezo nk’iriya yo kubwira umuntu gutaburura amagufa ya nyina kandi twahawe amakuru ko yamufashije ku mushyingura, azi aho ari.”
Niyonsenga yakomeje asaba abaturage kwirinda amacakubiri yagejeje Igihugu kuri Jenoside kuko nta cyiza yasigiye Igihugu, ko abantu bakwiriye guharanira kuba umwe nk’uko babitozwa.
Uwafashwe kuri ubu afungiye kuri sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacya (RIB) ya Ruhango mu gihe iperereza rikomeje.






Ibitekerezo 0