00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rutsiro: Umusore w’imyaka 21 yakubiswe n’inkuba aryamye arapfa

Nshimiye w’imyaka 21 wo mu Karere ka Rutsiro, yakubiswe n’inkuba aryamye arapfa.

Ibi byabereye mu Murenge wa Mukura, Akagari ka Kageyo ho mu Mudugudu wa Rukondo, mu ijoro rishyira tariki 30 Mata 2026, mu masaha y’ijoro.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Sylvestre Twajamahoro yahamirije IGIHE aya makuru.

Ati “Nibyo koko inkuba yamukubitiye mu rugo iwabo aryamye. Inkuba zakunze kugaragara muri Rutsiro no mu turere tumwe na tumwe tw’Iburengerazuba, ari nayo mpamvu abaturage kenshi basabwa kwirinda.”

Yaboneyeho gusaba abaturage kwibuka ko mu bihe by’imvura bakwiye kwirinda kugama munsi y’ibiti, gucomeka ibyuma ku mashanyarazi nka, gufata ku byuma cyangwa kugenda mu mvura, n’abana kudakinira mu bidendezi by’amazi igihe imvura igwa.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Murunda gukorerwa isuzma mbere y’uko ushyingurwa.

Akarere ka Rutsiro ni kamwe mu dukunda kwibasirwa n’ibiza by’inkuba ndetse zikanatwara ubuzima bw’abatari bake buri mwaka.


Special pages