Ibi byabereye mu Murenge wa Gihango, Akagari ka Murambi ho mu Mudugudu wa Gatomvu, Tariki 2 Gicurasi 2026 saa Munani z’amanywa.
Amakuru IGIHE yahawe n’umwe mubaturanyi ba nyakwigendera ni uko muri iki cyumweru yagiye kwipimishaa ku ivuriro agasanganwa virusi itera SIDA.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gihango, Rutayisire Munyambaraga Deogratias, yabwiye IGIHE ko uwo musore yiyahuye.
Ati "Nibyo koko yasanzwe mu mugozi na murumuna we yapfuye, kuko yabaga munzu wenyine yapfuye."
IGIHE yamenye amakuru ko yasanzwe mu kiziriko abonwa na murumuna we ubwo yari agiye ku mureba agezeyo akomanze abura umwitaba arebye asanga urugi rukingiye imbere arusunitse asanga amanitse mu mugozi yapfuye.
Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Murunda, kugira ngo hakorwe iperereza mbere y'uko ushyingurwa.





Ibitekerezo 0