Ni irushanwa ritegurwa n’Umuryango witwa Varkey Foundation rikitabirwa n’amashuri agaragaza uguhanga ibishya n’uruhare rugaragara mu guteza imbere uburezi.
Rwanda Coding Academy yatoranyijwe mu mashuri agera ku 3.000 yari yatanzwe n’ibihugu 113 byo hirya no hino ku Isi.
Iri shuri ryo mu Rwanda riri guhatanira mu cyiciro cyo guteza imbere Ubwenge Buhangano (AI Transformation) cyitabwaho n’undi muryango witwa Fab AI uteza imbere ikoreshwa rya AI mu burezi, cyane cyane mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.
Icyo ni icyiciro kimwe mu 10 biri guhatanirwa muri iryo rushanwa.
Iri rushanwa rya Global Schools Prize ryatangijwe n’umushoramari n’umuterankunga mu burezi witwa Sunny Varkey, rikaba ari ryo rya mbere ku Isi mu marushanwa yo muri ubwo bwoko atanga ibihembo byinshi bingana na miliyoni 1$.
Amashuri 50 atoranyijwe yose ahabwa icyemezo gishimangira uruhare rwayo ku rwego mpuzamahanga, ndetse akinjizwa mu Ihuriro Mpuzamahanga ry’Amashuri (Global Schools Network) riyafasha kwinjira mu bufatanye bunyuranye no kwitabira amahugurwa atandukanye.
Rwanda Coding Academy yashinzwe mu 2019 ikaba ari ishuri rya Leta ryigisha by’umwihariko ikoranabuhanga aho kuri ubu ryigamo abanyeshuri 280 bafite impano zinyuranye mu by’ikoranabuhanga bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 14 na 19.
Intego yaryo ni ukubategura kuba abahanga mu kubaka porogaramu za mudasobwa (software engineers) n’abahanga muri AI bafite ubushobozi bukenewe.
Mu byashingiweho ritoranywa guhatanira ibyo bihembo harimo kuba ryibanda ku ikoreshwa rya AI, aho abanyeshuri baryo batubaka gusa porogaramu za mudasobwa ahubwo banita ku mpinduka zishobora kuzana ku mibereho y’abantu.
Urugero ni uburyo abanyeshuri bo muri Rwanda Coding Academy bubatse ikoranabuhanga ryitwa ‘Computer Vision’ rikoresha kamera zifite ikoranabuhanga rifasha mu kumenya ko hari impanuka yo mu muhanda ibayo ako kanya.
Iryo koranabuhanga rikibibona rigahita ritanga ayo makuru ku nzego bireba hagakorwa ubutabazi kandi amafoto cyangwa amashusho yafashwe ntabe agaragaza amasura y’abantu barimo ku buryo bitabangamira ubuzima bwite bwabo.
Mu mujyo nk’uwo abanyeshuri ba Rwanda Coding Academy bamaze gukora imishinga irenga 70 ijyanye n’ikoranabuhanga.
Mu 2025 kandi abanyeshuri b’iryo shuri batsindiye imyanya itatu ya mbere mu marushanwa y’ikoranabuhanga yitwa picoCTF-Africa bahigitse abo mu bindi bihugu birenga 20 bya Afurika.
Muri uyu mwaka wa 2026 na bwo batsindiye umwanya wa mbere mu marushanwa yitwa AI Ideathon ategurwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), bikaba bizatuma bahagararira u Rwanda ku rwego mpuzamahanga mu yandi marushanwa azabera mu Busuwisi.
Rwanda Coding Academy kandi ifitanye ubufatanye n’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga yita ku ikoranabuhanga inyuranye; ibituma abanyeshuri bayo bakomeza kwitabira amarushanwa n’inama mpuzamahanga ziga ku ikoranabuhanga.
Umuyobozi wa Varkey Foundation, Sunny Varkey yashimye kuba ishuri ryo mu Rwanda riri kugaragaza uburyo ikoranabuhanga rigira uruhare mu gushakira Isi ibisubizo bikenewe.
Ati “Turashimira cyane Rwanda Coding Academy. Uburyo mwigisha bugaragaza neza uruhare rukomeye amashuri afite mu guha urubyiruko ubumenyi, ubushobozi n’indangagaciro bikenewe kugira ngo babashe kugendana n’Isi iri guhinduka ku muvuduko munini.”
Yongeyeho ko ibihembo Rwanda Coding Academy ihataniye birenze gusa kwitabira irushanwa ahubwo ari n’urubuga ruzafasha iryo shuri kuganira n’abandi ku rwego rw’Isi bigamije kungurana ibitekerezo byagutse birenze gahunda z’amasomo.
Ibigo 50 biri muri iryo rushanwa bizatoranywamo 10 bya mbere, buri kimwe kizahabwe 50,000$ yose hamwe azabe angana na 500,000$.
Ikigo cy’ishuri cya mbere kizegukana igihembo nyamukuru cya 500,000$ kizatangarizwa i Londres mu Bwongereza mu Ihuriro Mpuzamahanga ry’Uburezi rizahabera kuva ku itariki 17–20 Gicurasi 2026.





