00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RWB yagaragaje ko abagore bakwiriye kurushaho kugira ijambo ku mutungo kamere w’amazi

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe umutungo kamere w’amazi mu Rwanda (RWB), cyatangaje ko kiri muri gahunda yo guteza imbere uburinganire mu micungire y’amazi, abagore bakongerwa muri uru rwego kuko ibura ry’amazi ari bo rigiraho ingaruka cyane.

Ibi bigendanye n’insanganyamatsiko yo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Amazi ku Isi igira iti “Amazi n’Uburinganire” wizihijwe ku wa 26 Werurwe 2026.

Imibare igaragaza ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu byateye imbere mu guteza imbere uburinganire, aho abagore bangana na 63,8% bafite imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko, ni mu gihe 94,8% by’abagore bafite uburenganzira ku butaka, ibigaragaza intambwe ikomeye igihugu cyateye mu kubaha uburenganzira ku mutungo hashingiye ku buringanire.

U Rwanda rutuwe n’abarenga miliyoni 14, 51,8% muri bo ni abagore, ibi bigaragaza ko ari bo benshi mu gihugu bityo bagomba kujya mu nzego zifata ibyemezo zitandukanye kugira ngo bishingire ku buringanire kandi ntaw’uhejwe.

Umuyobozi Nshingwabikorwa mu Kigo gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi (RWB), Eng. Richard Nyirishema, yavuze ko ibura ry’amazi rigira ingaruka ku bagore n’abagabo, ariko by’umwihariko abagore ni bo ingaruka zigeraho cyane.

Yavuze ko kubera iyi mpamvu bakwiye kwiyongera muri uru rwego kugira ngo bagire uruhare mu byemezo bifatwa.

Ati “Hirya no hino mu Rwanda, abagore bakomeje kwikorera umutwaro uremereye wo gushaka amazi no kuyakoresha mu rugo, nyamara akenshi ntibagira uruhare rugaragara mu byemezo bifatirwa muri uru rwego. Usanga abagabo ari bo biganje mu myanya y’ubuyobozi no mu bikorwa bigira ingaruka ku iboneka ry’amazi cyangwa ikoreshwa ryayo. Gukemura iki kibazo bishingiye ku nyungu rusange. Imiyoborere ishingiye ku buringanire yongera ubudahangarwa kandi igatanga ibisubizo birambye.”

Eng. Nyirishema yagaragaje ko u Rwanda rumaze kugaragaza ubuyobozi bw’indashyikirwa ku rwego mpuzamahanga mu bijyanye n’uburinganire n’ubwuzuzanye, gusa iyo ntego itaruzura neza mu gihe itaragera mu nzego zose, harimo n’urwego rushinzwe umutungo kamere w’amazi.

Ati “Twiyemeje gucunga neza umutungo wacu mu buryo burimo bose kandi busubiza ibibazo by’Abanyarwanda bose.”

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Batamuliza Mireille, yagaragaje ko ari intambwe nziza kuba RWB yiyemeje guteza imbere uburinganire, avuga ko bizafasha mu gutanga umusaruro urambye.

Ati “Guteza imbere uburinganire si ugutanga amahirwe angana gusa, ni ugushyira uburinganire mu mikorere ya buri munsi kugira ngo serivisi zitangwe neza kandi zigere kuri bose.”

Uretse guteza imbere uburinganire muri RWB, iki kigo cyaniyemeje guha amahirwe urubyiruko binyuze mu marushanwa yo guhanga udushya mu ikoranabuhanga, hakorwa sisitemu zizafasha mu guhangana n’ibibazo by’amazi.

Umuyobozi Nshingwabikorwa mu Kigo gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi (RWB), Eng. Richard Nyirishema, yavuze ko ibura ry’amazi rigira ingaruka cyane ku bagore
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Batamuliza Mireille, yagaragaje ko ari intambwe nziza kuba RWB yiyemeje guteza imbere uburinganire
Bamwe mu rubyiruko bakoze sisitemu z'ikoranabuhanga zizafasha mu guhangana n'ibibazo by'amazi bahawe ibihembo

Special pages