00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Harimo uwo se yagerageje gufata ku ngufu; akari ku mitima y’abagore 169 bafashirizwaga i Gitagata batashye

Icyiciro cya Karindwi cy’abagore n’abakobwa 169 bafashirizwa mu Kigo Ngororamuco cya Gitagata mu Karere ka Bugesera nyuma yo gufatirwa mu ngeso zirimo uburaya, gukoresha ibiyobyabwenge no kubicuruza n’ibirimo ubujura, basezerewe basubizwa mu miryango yabo.

Ni igikorwa cyabaye ku wa 29 Mata 2026. Bari bahamaze umwaka n’amezi arindwi kuzamura, dore ko hari abasibira kubera gutinda guhinduka bakaba banaharenza imyaka ibiri.

I Gitagata bahigishirizwa imyuga itandukanye irimo gusuka, guteka no kudoda ndetse bagafashwa n’abajyanama mu mitekerereze kugira ngo babashe kwiyakira no kugira indagagaciro ziboneye.

Umukobwa w’imyaka 28 ukomoka mu Karere ka Rubavu yajyanywe i Gitagata kubera kunywa ibiyobyabwenge birimo urumogi ndetse n’inzoga. Yamaze imyaka 12 abinywa, ndetse avuga ko yabitewe n’igikomere yatewe na se umubyara wagerageje kumufata ku ngufu, kwiyakira bikamunanira.

Ati ‘‘Naje hano (i Gitagata) kubera gukoresha ibiyobyabwenge harimo inzoga n’urumogi. [...] Nagize ihohoterwa ry’umubyeyi wanjye agerageza kumfata ku ngufu, kwiyakira birananira bintera kwiyanga, ntangira gutekereza nabi bituma ndeka ishuri, nari ngeze mu wa Gatanu w’amashuri abanza.’’

Yasobanuye ko yagiraga umutuzo ari uko yanyweye ibiyobyabwenge, ariko ko mu gihe cy’umwaka n’amezi arindwi yamaze mu Kigo Ngororamuco cya Gitagata yabashije kwitekerezaho no kugira intego z’ubuzima, ndetse akanababarira se.

Mugabekazi Ariane we wamaze imyaka 10 akorera uburaya aho akomoka mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo akaba yarabufatanyaga no kwiba ndetse akanasinda, avuga ko bimwe mu byamukomerekeje ari uko yabukoreye mu maso ya nyina akamusebya, ariko ubu akaba yarafashijwe kuba umuntu mushya ufite indangagaciro z’Umunyarwandakazi ubereye igihugu.

Ati ‘‘Ntaraza hano nakoraga uburaya nkabufatanya n’ubujura, ubusinzi, nakoraga ibintu bibi ku buryo buteye isoni. Nari indaya imwe iciriritse ni ko navuga, nirirwa nsinda, mbabaza umubyeyi, ibintu bibi byose byambarizwagaho. [...] Muri iyo myaka 10 nabikoreye ahantu mama yari atuye mu gace mvukamo.’’

‘‘[...] Rero hano nize indangagaciro 14 numva ko ndi Umunyarwanda kandi ushoboye, ko nagenda nkakorera igihugu cyanjye. Ni ukuri nigishijwe indangagaciro niga n’umwuga, ni ukuvuga ngo ni ubuntu nagiriwe.’’

Naho Uwimana Grâce w’imyaka 25 ukomoka mu Murenge wa Giteka mu Karere ka Nyarugenge akaba yaratangiye gukoresha ibiyobyabwenge afite imyaka 15 yiga kuri Camp Kigali, yahishuye ko hari urubyiruko rwinshi rukoresha ibiyobyabwenge mu mashuri bikarwangiriza Ejo hazaza.

Yavuze ukuntu yabaswe na byo agatangira kwiba kugira ngo abibone, akomoza ku munsi yibye mama we ibihumbi 500 Frw ajya kubiguramo ibiyobyabwenge yasangiye n’inshuti ze, ayo mafaranga ntibanayamaranye icyumweru.

Ati ‘‘Hazamo kwiba iwanyu, hazamo ubucakura bwinshi cyane, kubeshya kugira ngo ubone amafaranga, hazamo ibintu byinshi cyane kugira ngo uyabone unywe ibyo biyobyabwenge. [...] Mama wanjye namwibye menshi arababara, namwibye amafaranga ibihumbi 500 Frw ni yo yari afite imbere n’imyuma, ateganya kuguramo ‘ciment’ kugira ngo yubakishe inzu yari ari kubaka hanze.’’

Uwimana kandi yavuze ukuntu hari abandi banyeshuri azi bagiye babatwa no gukoresha ibiyobyabwenge bakisanga banagurisha imyenda yabo n’inkweto kugira ngo babone ayo kubigura, bamwe bakananira imiryango yabo burundu ikabakuraho amaboko.

Gusa we ahamya ko yabinyweshejwe n’ikigare cy’aho yigaga, ko ntako ababyeyi batari baramugize ngo yige ariko bikarangira ishuri rimunaniye kandi yari umuhanga. Yagarukiye mu wa Gatanu w’Amashuri yisumbuye.

Umujyanama mu mitekerereze n’imyitwarire akanavura indwara zifitanye isano na byo, Nambanguka Chantal uri mu bakurikirana abagore n’abakobwa bajyanwa mu Kigo Ngororamuco cya Gitagata, avuga ko isesengura rigaragaza ko umubare munini w’abajyanwayo, baba barisanze mu ngeso mbi ahanini biturutse ku bibazo biri mu miryango yabo birimo n’amakimbirane y’ababyeyi.

Mu Kigo Ngororamuco cya Gitagata kandi, hajyanwayo abana b’abahungu ndetse n’abakobwa, biganjemo abahoze mu buzererezi. Iyo bagejejweyo bafashwa ibirimo gusubira mu mashuri dore ko benshi bakurwa ku mihanda barayacikirije.

Imibare y’ Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS), igaragaza kuva mu 2019 kugeza mu 2025 mu Kigo Ngororamuco cya Gitagata hafashirijwe abana 2449 b’abahungu, mu gihe abana bato b’abakobwa, inkumi n’abagore bahafashirijwe muri icyo gihe ari 1696.

Basubiranye mu miryango yabo ingamba nshya zirimo guca ukubiri n'uburaya n'ibiyobyabwenge
Buri karere gafite abafashirizwa i Gitagata bagatuyemo, kohereza imodoka zijya kubafatayo zikabasubiza mu mirenge baturukamo
Umujyanama mu mitekerereze, Nambanguka Chantal, avuga ko benshi mu bagore n'abakobwa bishora mu buraya n'ibiyobyabwenge babiterwa n'ibibazo bisanzwe mu miryango yabo
Abagore n'abakobwa 169 basezerewe i Gitagata biganjemo abari barabaswe n'ibiyobyabwenge

Special pages