Ni igihembo yegukanye ku wa 02 Mata 2026 mu irushanwa ryitwa ‘Rwanda Women in Business Awards’ ritegurwa na 1000 Hills Events ryaraye ribaye ku nshuro ya gatanu.
1000 hills events ni umuryango uharanira uburinganire n’iterambere ry’umugore n’abafite ubumuga, utegura ibihembo buri mwaka bigamije gushimira ibigo byitwaye neza mu kubahiriza ihame ry’uburinganire no kudaheza abafite ubumuga mu bucuruzi bwabo.
Umuyobozi w’iki kigo, Ntaganzwa Nathan yagaragaje ko bashimira ibigo na ba rwiyemezamirimo bitwaye neza, hagamijwe gushishikariza n’ibindi bigo kuryubahiriza.
Ati “Ihame ry’uburunganire hari abantu baryumva bakaryumva nabi bakumva ari ugushyigikira abagore gusa abagabo bagasigara, ariko si ko bimeze ahubwo ni ukudaheza igitsina runaka mu kazi, no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ni nabyo tugenderaho duhitamo abatanga igihembo.”
Umuyobozi mu ishami rishinzwe abakozi muri Spiro, Dangeri Annet, yagaragaje ko iki gihembo kigiye kubongerera imbaraga mu mirimo yabo ndetse no kongera ibyo basanzwe bakora kuko biba bigaragaje ko hari ababibona kandi babishamira.
Ati “Muri Spiro tuzi neza akamaro k’uburinganire no guteza imbere abagore kandi si mu bakozi bacu gusa no mu bakiliya bacu tugeramo kuko nk’ubu dufite gahunda yagenewe abagore gusa yo kuborohereza gutunga moto bakajya bishyura make make aho bo bishyura 4000 Frw ku munsi mu gihe abandi bishyura 6000 Frw.”
Akomeza agaragaza ko iyo gahunda yagiyeho mu rwego rwo gukangurira abagore gutunga moto zabo nyuma y’uko bigaragaye ko akenshi zitungwa n’abagabo.
Muri Spiro bakoresha abakozi bagera ku 1800 muri bo 40% ni abagore.
Spiro yashinzwe mu 2022, kugeza ubu ikorera mu bihugu 8 byo muri Africa. Muri Afurika y’i Burasirazuba ikorera mu Rwanda, Uganda na Kenya.










